Ngororero: abaturage barasabwa kujya bavomerera imilima y'ibikoni
Kuri uyu wa 22/07/2020 muri video conference y'Akarere ka Ngororero habaye inama yahuje urubyiruko rw'abakorerabushake (Youth volunteers) bahagarariye abandi mu mirenge, ba agronomes b'imirenge, abakozi ba NECDP n'abayobozi ba Rwanda Youth Volunteers in Community Policing (RYVCP) ku rwego rw'Igihugu.
Iyi nama yateguwe kugirango hasuzumwe uko imirima y'ibikoni yubatswe n'urubyiruko rw'abakorerabushake ifashwe, uko itanga umusaruro,uko yagera ku ntego zo kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana...
Dore imbogamizi zagaragajwe:
Imirima y'ibikoni yitabwaho mu bihe by'imvura gusa, naho igihe cy'izuba igasaza bitewe n'uko nta mazi ahagije agaragara ahenshi hayubatswe.
Imboga ziterwa akenshi zisaza vuba zitaramara igihe kirekire.
Inzego z'ibanze zifite byinshi byo gukora ugasanga gukurikirana imirima y'ibikoni bidakorwa igihe cyose
Bamwe mubaturage bagifite imyumvire itarazamuka, bumva ko imirima y'ibikoni yifashishwa igihe habuze ibyo kurya.
Bimwe mu byifuzo:
- Ubukangurambaga buhoraho
- Abaturage bakangurirwe guhinga imboga zimara igihe
nk'sombe, ibishayote,ndamutibikana n'izindi
Ibi byose bizagaragara muri raporo rusange izakorwa nyuma yirigenzura.
Itsinda riyobowe na Dr Karangwa umukozi wa NECDP ryakomereje mu murenge wa Ngororero kureba uko imirima yibikoni imeze muri iki gihe. Kubera izuba ryinshi ahenshi zarangiritse. Abaturage bibukijwe kujya bazivomerera.


Mu murenge wa Bwira wonyine urubyiruko rw'abakorerabushake rwubatse imirima y'ibikoni 536 muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu miryango yari irwaje bwaki. Muri uyu murenge hari abana 380 bari barwaye bwaki kugeza ubu bakaba barakize burundu. Ababyeyi bemeza ko habayeho inyunganizi y''imirima y'ibikoni`
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…