Ngororero; Abanyeshuli bishimiye "'fresheri mu mashuli"
Uyu munsi mu Karere ka Ngororero, kimwe n'ahandi mu gihugu, hatangijwe ubukangurambaga bwa #FresheriKuIshuri bugamije guteza imbere umuco w’isuku n’isukura uhoraho mu mashuli. Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yatangije ubu bukangurambaga mu murenge wa Nyange mu kigo cy'amashuli cya ES NYANGE aho yasabye abanyeshuri n'abarezi kwimakaza #IsukuHose .
Meya Nkusi: “Isuku si iy'umunsi umwe, ni umuco. Ishuri ni isoko y’ubuzima, umunyeshuri usa neza, woze kandi wambaye neza atekereza neza.”
Ubu bukangurambaga bwatangijwe mu mashuri yose hirya no hino mu mirenge ku
nsanganyamatsiko igira iti: <<Isuku impereho Isuku ibe umuco>>
Ibyaranze iki gikorwa:
- Gutera ibiti by'imbuto ziribwa;
- Umuganda w'isuku hatunganwa ubusitani(gukata no guharura ibyatsi)
- Ikinamico zimakaza umuco w'isuku mu mashuli; no mu ngo
- Umuvugo wimakaza Isuku n'isukura hagamijwe guhindura imyumvire itari myiza
- Ubutumwa bwerekeye isuku n'isukura.
Hateganijwe amarushanwa n'ibikorwa by'udushya mu mashuli.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye iki gikorwa mu murenge wa Kabaya aho yahuje ibigo bya Nahuje ibigo bya GSs Saint Raphael, Saint Dominique na GS Ibuka.
Iki gikorwa. cy'ubukangurambaga bwa fresheri mu mashuli bwishimiwe nn'abanyeshuli n'abalimu kuko buzatuma isuku iba umuco kuri buri wese n'ahantu hose
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…