Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye ibitekerezo ku mikorere n'imikoranire na PSF.
Herekanywe ishusho igaragaza uburyo amasezerano hagati y'Akarere na PSF ashyirwa mu bikorwa, imitangire ya serivisi, kwimakaza isuku ahahurira abantu benshi (amacumbi, ahafatirwa amafunguro,...),
ikusanywa ry'umusanzu mu banyamuryango ba PSF,
kubarura abikorera, imishinga migari ya PSF,...
Muri iyi nama kandi ishami rya BDE ryerekanye icyegeranyo kijyanye n'imikorere y'umurimo unoze,
amahirwe aboneka mu Karere yashorwamo imari:
- Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro,
- Ubworozi butanga umukamo ushimishije,
- Site z'ubukerarugendo,
- Imigezi yabyara ingufu z'amashanyarazi...,
Ingingo yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge yahawe umwanya uhagije. Umuyobozi wa Police mu Karere yagaragaje uburemere bw'iki kibazo maze abitabiriye inama biyemeza gutahiriza umugozi umwe iki kibazo kikabona umuti wa burundu.
Inama yitabiriwe kandi na Perezida wa PSF mu Karere Bwana Kanyambo Ibrahim, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, abahagarariye PSF mu mirenge, abikorera batandukanye
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umuganga Sacco, intumwa ya Minisiteri y'Ubuzima, yayoboye inama…
Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso…
Mu murenge wa Ndaro k'ubufatanye n'umushinga SAIP II hatanzwe inkoko 1800 z' amagi ku miryango 450.
Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kurwanya imirire…