Ngororero: abana 212 ubu bafite imirire mibi bitarenze kuwa 31/12/2020 bagomba kuba bakize

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ku kurwanya imirire mibi mu bana yateranye kuri uyu wa 10/09/2020.

Ibyari ku murongo w’ibyigwa:

- Uko  ibipimo by'imirire bihagaze muri zone y'ibitaro bya Kabaya na Muhororo
-Kugaragariza abitabiriye inama ibyavuye mu bugenzuzi bwakonzwe n'abakozi bo mw'ishami ry'ubuzima
- Imitangire n'imicungire y'inyunganiramirire mu bigo nderabuzima
- Imihigo yo mw'ishami ry'ubuzima
-Kwirinda icyorezo cya Koronavirusi

Nyuma yo kungurana ibitekerezo bitandukanye  ku ngingo zavuzwe haruguru, hafashwe imyanzuro ikurikira:

Abitabiriye inama bemeye ko bakomeza  gukurikirana abana  212 ubu bafite imirire mibi bitarenze kwa 31/12/2020 bakaba bakize

 Abitabiriye Inama bemeye ko  abana bose bari munsi y'imyaka 5 bazajya bapimwa ntawe ucikanywe

 Mu rwego rwo gukumira imirire mibi n’igwingira, hemejwe ko Abajyanama b’Ubuzima bazarushaho gusobanurirwa inshingano zabo mu kwita ku minsi 1000 y'ubuzima bw'umwana
 Hemejwe ko  bazakurikirana   abaturage bafata  inyunganira mirire (shisha kibondo, amata na ongera) kugirango harebwe ko batazigurisha.

 Gukomeza gukurikirana ko ibikoresho byatanzwe muri HBECD n'umushinga wa SPRP (Stunting Prevention and Reduction Project) bikoreshwa neza icyo byagenewe

Hemejwe Ko abana bose 212 bafite imirire mibi bakurikiranwa iminsi 12 n’ibitaro hamwe n’ibigonderabuzima nderabuzima
Hemejwe Ko igikoni cy’umudugudu gikora hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi
Ibigo nderabuzima byasabwe nabyo kugira imirima y’igikoni izabafasha kwerekera ababyeyi bafite abana bari munsi y’Imyaka 5 uko bategura indyo yuzuye
Abitabiriye inama biyemeje kurushaho gukangurira abaturage kugira isuku; basabwe gukora cyane kugirango imihigo basobanuriwe yeswe; basobanuriwe igenzura  rikomatanyije rizakorwa  na MINALOC, NECDP , RBC  na MIGEPROF kuva kuwa 14/09/2020 kugeza kuwa 18/09/2020, basabwa gukomeza kwitegura neza; basabwe gukomeza gufatanya mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi  no kugenzura ko amabwiriza yashyizweho yubahirizwa.
Inama yitabiriwe n’abakozi baturutse mu mu bitaro , mu bigo nderabuzima ndetse no mu mirenge;yafunguwe kandi iyoborwa n' umuyobozi w'ishami ry'ubuzima Madamu MUKAMANA Soline wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->