Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against Corruption =APNAC- Rwanda ) bayobowe na Hon Uwizeye Marie Thérèse hari gukorwa ubukangurambaga mu rubyiruko rukorera muri Koperative Gerayo Amahoro Ngororero. Ubukangurambaga bwibanze ku kurwanya ruswa, gahunda ya Gerayo Amahoro, Ejo Heza no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.
Abamotari bakanguriwe kwitabira gahunda ya Ejo Heza no kubikangurira abandi, kubungabunga umutekano birinda impanuka, kurwanya ruswa, kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge,... Banasbanuriwe imikorere y'Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, nyuma bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo,  ibyifuzo n'ibibazo. 
Igikorwa cyabereye kuri Ngororero stadium ahahuriye abamotari barenga 500 baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Ngororero. 
Igikorwa cyitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe , Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick, ushinzwe ubukangurambaga muri gahunda yo Ejo Heza ku rwego rw'Iguhugu, Umuyobozi wa gahunda ya Ejo Heza ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba,  umuyumuyobozi wa Ejo Heza mu turere twa Ngororero na Nyabihu, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere,  Umuyobozi wa Koperative Gerayo Amahoro Ngororero.
Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026  mu Karere ka Ngororero  abanyamuryango ba Ejo Heza bamaze kwizigamira 
284,105,898 frws kuri 377,700,000 frws ateganijwe bingana na 75.2%.
Hamaze kwinjira abanyamuryango bashya  17,350 kuri18,398 bateganijwe bangana na 94%.
Gahunda ya Ejo Heza.


Ngororero: isuku igomba kuba umuco mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda


Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…

Read more →

Ngororero: CLADHO mu rugamba rwo guhangana n'imihindagurikire y/ibihe

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…

Read more →

Ngororero: Tony Blair Institute irateganya kuzatanga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze

Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: Abayabozi b'amashuli bibukijwe gukumira icyakurura ingengabitekerezo ya Jeniside mu mashuli

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: Abajyanama b'ubuzima bagiye kuba abanyamuryango ba Koperative UMUGANGA SACCO

Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umuganga Sacco, intumwa ya Minisiteri y'Ubuzima, yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Perezida wa Sena yunamiye inzirikarengane ziruhukiye mu rwibutso rw Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange

Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso…

Read more →

Umurenge wa Ndaro: Bahawe inkoko zizafasha kurwanya imirie mibi n'igwingira


Mu murenge wa Ndaro  k'ubufatanye n'umushinga SAIP II hatanzwe inkoko 1800 z' amagi ku miryango 450.
Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kurwanya imirire…

Read more →
-->