Ngororero: Abalimu bibukijwe akamaro ntayegayezwa k'ururimi rw'icyongerza mu kazi kabo
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage @MukunduhirweBe ari kumwe n'intumwa z'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi ziyobowe n'Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB Madamu Dr Flora Mutezigaju yayoboye inama yahuje abayobozi b'amashuli abanza n'ayisumbuye kuri Programu yo kwigisha/guhugura abalimu ku rurimi rw'icyongereza. (English LanguageTraining Program.)
Nk'uko byavuzwe na Dr Mutezigaju,
Impamvu y'amahugurwa y'icyongereza ku balimu ziri ukwinshi:
Mu bihugu 195 bigize isi 65 bikoresha ururimi rw'icyongerza mu myigire n'imyigishirize
Mu bihugu 54 bigize Afurika 24 bikoresha ururimi rw'icyongereza mu myigire n'imyigishirize naho mu karere u Rwanda ruherereyemo ururimi rw'icyongereza rurakireshwa cyane mu mashuli.
Dr Mutezigaju: "Kugirango tugire u Rwanda twifuza, rutuwe n'abantu bashoboye gupiganwa ku isoko ry'umurimo ku rwego rw'isi; umunyeshuli agomba kumenya neza ururimi rw'icyongereza, umwalimu we bikaba akarusho." Aha yasabye abalimu kugira inyota, umuhate n'ubushake bwo kumenya neza icyongereza.
Ngororero ihagaze ite muri uru rwego? Akarere ka Ngororero gafite abalimu 1,284 muri bo 93% binjiye muri gahunda yo kwiga. Muri bo 83 ntibaratangira. Ngororero iri ku mwanya wa 2 mu Ntara y'Iburengerazuba no ku mwanya wa 4 ku rwego rw'Igihugu.
Icyakorwa kugirango gahunda irusheho kunoga:
- Abayobozi b'amashuli basabwe kurushaho gukurikirana uburyo abalimu bakurikirana amasomo mu gihe cy'amezi 12.
- Abalimu basabwe kwigana umurava kuko amasomo narangira abazabona amanota mabi bazasezererwa mu kazi.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…