Ngororero: abakora umwuga w'uburezi bibukijwe imyitwarire mbonezamurimo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Abakozi ba Leta Madamu Angelina Muganza n'itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero aho bari kuganira n'abagenzuzi b'uburezi mu mirenge n'abayobozi b'ibigo by'amashuli abanza n'ayisumbuye ku myitwarire mbonezamurimo no gukora kinyamwuga.
Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturgae Madamu Mukunduhirwe Benjamine, abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere n'abakozi bo mw'ishami ry'uburezi. 
Avuga ku gaciro k'umwuga w'uburezi ES Muganza uagize ati: "Kugirango mwalimu asohoze neza inshingano ze agomba kuba afite PASSION na VOCATION. Umuntu ufasha Imana n'ababyeyi kurema akorana ubwitange ntagereranywa; ntiyabonerwa igihembo kimukwiriye.
Mwalimu ni uw'agaciro abize bose bamunyuze imbere. Iyo ahawe ibimufasha mu kazi ke atanga umusaruro ushimishije". 

Nyuma y'ibiganiro abitabiriye inama bahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo. Byose byahawe umurongo. Inama bahawe biyemeje kuzikurikiza.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->