Ngororero: abagore bakuye amaboko mu bitenge

Abagore b'umudugudu wa Rebero mu kagari ka Kabaya, umurenge wa Kabaya bakuye amaboko mu bitenge. Babitangaje ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w'umugore wabereye mu mudugudu wabo ku rwego rw'Akarere.
 Nk'uko babyivugiye ngo umudugudu wabo nturangwamo imirire mibi n'igwingira ry'abana.


Nyirabaserura Valentine ni umwe mu  badamu bivuze ibigwi agaragaza uburyo yiteje imbere ahereye ku bihumbi 10 ubu akaba afite ihene 2 n'ingurube 2 bifite agaciro k'ibihumbi 90. Afite konti mu murenge Sacco, acuruza imboga n'imbuto, abana bariga nta mbogamizi.
Abagore bo mu mudugudu wa Rebero   bagaragaje kandi uburyo besheje imihigo: bafite amatsinda akoresha ikoranabuhanga,  biga imyuga, imiryango yose ifite uturima tw'igikoni n'ibiti by'imbuto ziribwa. Bafite irerero, isuku n'isukura biri mu ngo zose, nta muryango urangwamo amakimbirane.

Nyirabaja Felesita w'imyaka 92 mu muvugo we yagaragaje uburyo umugore ari ku ruhembe rw'iterambere. Yashimiye Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bakesha kuba bafite ijambo n'agaciro.
Umunsi mukuru waranzwe no kumurika ibyagezweho, kugaburira abana indyo yuzuye ku bufaranye n'umushinga Hinga Weze, kuremera  yirerero ry'umudugudu bariha ibikoresho no kuremera imiryango itishoboye


Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari umuyobizi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick. Yifashishije imibare yeretse abitabiriye ibirori uburyo umugore yahawe ijambo akaba aharanira iterambere mu nzego zifata ibyemezo kuva ku rwego rw'igihugu kugeza ku mudugudu. Yagarutse ku buryo igitsina gore baza mu myanya ya mbere mu mashuli kandi bakagaragaza ubuhanga  mu kazi. Yashimiye umudugudu wa Rebero uburyo witeje imbere asaba indi midugudu kuwukoramo urugendo shuli.


Mu bandi bitabiriye ibirori harimo umunyamabanga  nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Abiyingoma Gérald, inzego z'umutekano, abajyanama mu Inama Njyanama y'Akarere, inzego z'Inama y'Igihugu y'Abagore n'iz'urubyiruko n'intumwa z'umushinga Hinga Weze. Ibirori byashojwe n'ubusabane.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->