Ngororero: abagizweho ingaruka n'ibiza batangiye kugobokwa
Uyu munsi ku cyumweru tariki ya 10/05/2020 abaturage bagizweho ingaruka z'ibiza batangiye kubona ubufasha.
Ku bufatanye bw'Akarere ka Ngororero, Minisiteri y'imicungire y'ibiza na Croix Rouge y'u Rwanda
bahawe ibikoresho by'ibanze birimo iby'isuku, ibyo mu gikoni n'ibiryamirwa.
Imiryango yabuze abayo MINEMA yayigeneye inkunga yo kuyifata mu mugongo.


Nk'uko byavuzwe n'aba bafatanyabikorwa imfashanyo zirimo ibiribwa n'ibikoresho by'ubwubatsi nazo zizabageraho vuba.
Bihanganishije ababuze ababo babasaba gukomera bagaharanira ejo habo heza.
Ababonye ubufasha uyu munsi ni abo mu mirenge ya Ngororero, Muhororo, Hindiro, Matyazo na Kabaya. Igikorwa kizakomereza no mu yindi mirenge. Nk'uko byavuzwe n'umuyobozi wungirije wa Croix Rouge y'u Rwanda Bwana Mazimpaka Emmanuel imiryango 1023 icumbikiwe mu bigo by'amashuri n'ahandi yasenyewe n'ibiza mu Karere ka Ngororero izahabwa ibiringiti , amasafuriya , imikeka amasabune , amasahani,indobo n' ibikombe.


Abanyangororero batuye hirya no hino mu gihugu nabo bifatanije n'abahuye n'akaga. Ubu barimo gukusanya inkunga yo kubafata mu mugongo.
Honorable Depite Manirarora Annoncee yafashe iya mbere mu guhamagarira abahuriye ku rubuga rwa Ngororero Network gukusanya imfashanyo yo gutabara abahuye n'ibiza.
Aragira ati "Bavandimwe duhuriye kuri uru rubuga mwiriwe neza. Muri iyi minsi nkuko mwagiye mubikurikira Akarere kacu kahuye n'ibyago byatewe n'ibiza, bitwara ubuzima bwa bamwe mu baturage, kugeza ubu abitabye Imana ni 21. Nk'uko mu muco mwiza usanzwe uturanga nk'abavuka mu Ngororero, byaba byiza twishatsemo inkunga yo gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo. Buri wese uko yifite turebe icyo twamarira abavandimwe basigaye. Imana ibahe umugisha"
Iki gitekerezo cyashimwe na bose ndetse kirimo gushyirwa mu bikorwa.
Abapfuye bazize ibiza kuva ukwezi kwa 4 gutangiye.
Kavumu: 7
Matyazo: 6
Kageyo: 2
Gatumba: 2
Hindiro : 1
Sovu : 1
Muhanda: 1
Ngororero:1
Inzu 213 zasenyutse
Ngororero 15
Gatumba 27
Kabaya 24
Matyazo 23
Bwira 42
Ndaro 4
Muhororo 10
Sovu 8
Kageyo 5
Nyange 3
Hindiro 13
Muhanda 18
Kavumu 21


Igikorwa cy'uyu munsi cyayobowe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick.
Yari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Abiyingoma Gerard, intumwa ya MINEMA Bwana Habyarimana Jean, intumwa za Croix Rouge y'u Rwanda zari ziyobowe na Bwana Mazimpaka Emmanuel wungirije umuyobozi wa Croix Rouge y'u Rwanda, umuyobozi w'ishami ry'imibereho myiza Bwana Mundanikure Joseph n'umukozi w'Akarere ushinzwe imicungire y'ibiza na VUP Bwana Bareberaho Jean Baptiste.


Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…