Ngororero: abafite ubumuga barashimira Leta inkunga bahabwa
Umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga wizihirijwe mu murenge wa Ndaro mu kagali ka Bijyojyo. Insanganyamatsiko iragira iti: "Ejo hazira inzitizi ku bantu bafite ubumuga.

Waranzwe n' ibiganiro, imbyino n'imivugo n'amakinamico byerekezaga ku burenganzira bw'abafite ubumuga. By'umwihariko intumwa ya komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu Mukabatsinda Christine yashimangiye ko abafite ubumuga ko bafite uburenganzira busesuye mu bice byose by 'ubuzima bw'igihugu nta numwe uhejwe. Yibukije buri wese ko ufite ubumuga azira kwigizwayo ko ahubwo akwiye kwitabwaho by'umwihariko.
Uwafashe ijambo mu mwanya w'abafte ubumuga Hakijziimana Leonard yashimiye Leta y'u Rwanda uburyo ibitaho, ko bahagarariwe mu nzego z'ubuyobozi kandi ko bagenerwa ingengo y'imari yo kubasha mw'itrembere. Yashimiye abafatanyabikrwa nka NUDOR ,THT
NECPD , Hope and Home for the Children n'abandi. Iyi Hope & Hime for the Children yatanze inkunga ya 2,800,000 frws. Bwana Hakizimana yanavuze ku nzitizi nk'ababyeyi bagihisha abana bafite ubumuga. Abana bafite ubumuga bwo kutabona, kutumva , kutavuga bakeneye uburezi bwihariye. Inyunganirangngo n'insimburangingo biracyakenewe na benshi.

Umushyitsi mukuru yari umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine. Yasezeranije abafite ubumuga ko ubuyobozi bw' Akarere buzabahora hafi mw'iterambere kandi ko buzakomeza kwesa umuhigo wo kubunganira mu byo bakeneye. Yongeye kubashishikariza kwibumbira mu makoperative bwo buryo bwo kugera kw'iterambere ryihuse.
Mu karere ka Ngororero harabarurwa abafte ubumuga bagera ku 7300.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…