Guca ubuzererezi mu bana b'u Rwanda birasaba uruhare rwa buri wese

Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'igihugu cy'igororamuco Rtd CP Twahirwa Faustin yatangije
ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi mu murenge wa Kabaya.
Yavuze ko  kurwanya ubuzererezi ari urugamba rusaba uruhare rwa buri wese mu kurinda abana b'u Rwanda ubuzererezi. Ati Igihugu cyacu kimenyereye kwishakamo ibisubuzo; ikibazo cy'abana b'inzererezi sicyo cyananirana.
Ababyeyi basabwe gushyira abana mw'ishuli, kubarinda imirimo mibi ibakoreshwa no kwirinda amakimbirane mu ngo kuko biri mu mpamvu nyamukuru zituma  abana bata imiryango yabo bakajya mu muhanda.
Bamwe mu babyeyi batunzwe agatoki ko bagaragaza intege nke n'uburangarentibite  ku bana babo ngo bashake ibisubuzo by'ibibazo bafite. Ibyo bigatuma abana bahitamo kwishakira ibusubizo uko babyumva biroha mu biyobyabwenge cyangwa mu buraya. .
Ingaruka: bahinduka ibihazi bagatera  umutekano muke ku muryango, abaturanyi no ku gihugu muri rusange.
Bigira n'ingaruka ku buzima kuko ubuzererezi bukwirakwiza indwara zitandukanye. Ibi bibazo byose birazwi mu masibo dutuyemo niyo mpamvu buru wese agomba kugira uruhare mu kubikemura

Ubuzererezi kandi bugira ingaruka ku bukungu. Kwita ku inzererezi ziri mu bigo ngororamuco nka Iwawa, Transit centers bitwara amafaranga menshi ku ngengo y'imali y'igihugu. Aya mafaranga yagakoreshejwe mu bikorwa byo guteza imbere abaturage. Niyo mpamvu buri wese agomba kugira uruhare mu gushaka umuti w'iki kibazo. Igisubizo nyacyi nuko buri wese abigira ibye twese "tukajyanamo."
Inama yatumiwemo inshuti z'Umuryango,  avajyanama b'ubuzima abarimu mu mashuli abanza n'ay'isumbuye, urubyiruko rw'abakorerabushake n'ababyeyi.
Umuyobozi w'Akarere bwana Ndayambaje Godefroid yavuze kk byiza byo kuva mu buzererezi atanga urugero rw'abasore n'inkumi babicitseho ubu bakaba babayeho neza.
Umuyobozi w'inkeragutabara yavuze ko abana bagomba kwitabwaho kuko nibo Rwanda rw'ejo n'umutekano warwo.
Abari mu nama bagejejweho aho Akarere ka Ngororero kageze karwanya ubuzererezi. Hifashishijwe guhuza abana b'inzererezi n'imiryango yabo no kubaha ibikoresho by'ishuli. Akarere gafite ikigo cy'igororamuco gifasha mu guha abana bo mu mihanda uburere mboneragihugu.

Kugirango ikibazo cy'ubuzererezi gicike burundu hateganijwe gushyiraho igororamuco rishingiye ku muryango (Community based rehabilitation).


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->