Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Urwego rwa DASSO rwizigamiye agera kuri miliyoni 54.

[01:11, 17/07/2026] Nshimyumuremyi: Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'abandi bagize Komite Nyobozi, Perezida wa JADF Isangano n'abayobozi b'Inzego z'Umutekano yakiriye itsinda ry'intumwa zaturutse mu gihugu cya Sudani y'Amajyepfo. Zari ziyobowe na Bwana Joseph Wek Liu Mawien Assistant Director of AIMS (Aid Information Management System) Department  of Projects  Management Directorate of Aid Coordination at the Ministry of Finance and Planning of the Republic of South Sudan.
Ni abakozi bo muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yo muri iki gihugu baje kwigira ku Karere ka Ngororero ibijyanye n'Igenamigambi, ikurikurana n'isuzuma, guhiga no guhigura IMIHIGO, imikoranire n'abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF Isangano. 
Basobanuriwe uburyo igenamigambi ry'Akarere ryubatse n'uburyo rikora,…
[03:23, 17/07/2026] Nshimyumuremyi: Habaye  inama yahuje umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw'Igihugu ACP Christian SAFARI n'abahuzabikorwa ba  DASSO n'ababungirije ku rwego rw'Akarere n'Imirenge.
Yakiriwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick, ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere.
Visi Meya UWIHOREYE  yashimiye uburyo urwego rwa DASSO rufasha mu ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta zirimo gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage,...

Abitabiriye inama bagaragarijwe ishusho y'imikorere  n'imikoranire  y'urwego rwa DASSO mu Karere ka Ngororero nyuma habaho kungurana ibitekerezo. 
Urwego rwa DASSO mu Karere ka Ngororero rugeze kure  rwiyubaka:
bafite ubwizigame muri RNIT, BK, EJO HEZA  bafite n'ikimina cyo gufashanya...Bamaze kwizigamira agera kuri miliyoni 54.
Bagira uruhare mu kubakira abatishoboye,  koroza amatungo magufi, ...

Umushyitsi mukuru nawe yashimiye abagize urwego rwa DASSO agaragaza ibigomba gukosorwa kugira ngo urwego rukomeze kurushaho kugaraga neza.
Yavuze ko hakwibandwa kuri ibi bikurikira:
- Gukomeza kugira  imyitwarire myiza;
- Gukora ibikorwa bishyira imbere inyungu z'umuturage hirindwa kumuhohotera, kumurenganya, kumutera ubwoba, kumusubizanya imvugo mbi cyangwa kumutoteza, 
- Kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose bihesha isura mbi urwego rwa DASSO cyane cyane Ruswa, ubusinzi, ikimenyane, akarengane;
- Gukomeza gkorana n'izindi nzego mu gutangira amakuru ku gihe.

Abitabiriye inama biyemeje kurushaho kunoza ibyo bakora kandi bakabikora kinyamwuga

Ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'intumwa za MINALOC  bahurije ku gitekerezo cy'uko urwego rwa DASSO rwahabwa amahugurwa nzamurabushobozi mu nzego zose. 
Urwego rwa DASSO rumaze imyaka 12 rubayeho kuko rwashimzwe muri 2014.