Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe guca ukubiri n'imyitwarire mibi

Urubyiruko,  imbaraga z'igihugu zubaka, kandi vuba". Ni intero ikaba n'inyikirizo yaranze umuganda wihariye w'urubyiruko wahuje urubyiruko rwo hirya no hino mu mirenge. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Ngororero,  akagari ka Rususa, mu mudugudu wa Kabagari.
Warimo ibikorwa byo kurwanya isuri no kubakira abatishoboye.
Witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Mukunduhirwe Benjamine,  abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere,  Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, urubyiruko rutandukanye harimo urwaturutse mu mashuli yisumbuye. 

Nyuma y'uyu muganda wihariye ngarukagihembwe abawitabitiye bateraniye kuri stade y'Akarere ka Ngororero aho bakurikiranye ikiganiro kijyanye no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n'imyitwarire mibi mu rubyiruko ku nsanganyamatsiko  igira iti 
"Wirebera ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. " 
Ikiganiro bagihawe na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Mukunduhirwe Benjamine. Bakanguriwe kwirinda ibikorwa bibi byangiza ubuzima, kwimakaza isuku,  kurangwa n'indangagaciro nyarwanda,  kwirinda ibiyobyabwenge birimo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gukoresha neza imbuga nkoranyambaga. 
Umuyobozi police yatanze ikiganiro ku mutekano nk'inkingi ikomeye u Rwanda rwegamiye. Yasabye urubyiruko kuwusigasira.
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christopher yasabye urubyiruko gutahana impanuro zitandukanye bahawe bakihutira kuzishyira mu bikorwa "kugirango twubake u Rwanda twifuza tuzirikana neza ko ubumwe bwacu ari imbaraga zacu."
Habayeho  n'umwanya  wo kungurana ibitekerezo ku biganiro byatanzwe no kwidagadura ku bufatanye n'abahanzi batandukanye.