Ngororero: Mayor Nkusi yasobanuye ibijyanye n'impanuka zibera mu birombe by'amabuye y'agaciro
Kuri uyu wa 24/09/2026 Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christophe yitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru cyateguwe ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba .
Ikiganiro cyayobowe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana NTIBITURA Jean Bosco.
Atangiza ikiganiro Guverineri Ntibitura yagarutse ku nshingano z'abayobozi bagomba gutahiriza umugozi umwe mu gukorera abaturage no kubateza imbere.
Yavuze ku byagezweho, imbogamizi zabayeho n'ingamba zimirijwe imbere.
Yagarutse ku kamaro k'itangazamakuru rifatwa nk'ijwi ry'Umuturage, kp ritavuga ibitagenda gusa ahubwo rivuga n'ibyiza byagezweho mu gutera abayobozi n'abaturage akanyabugabo gatuma barushsho kujyanamo mu iterambere.
Ku mbogamizi Guverineri Ntibitura yavuze ku Ibiza byangiza ibikorwa remezo, imyaka, ubuzima bw'abantu, imihanda itagendeka neza, imiturire idakurikije igishushanyo mbonera,
ubutaka busharira, imiryango ikiri mu bukene, ubucucike mu mashuli n'ibindi.
Mu ngamba zafashwe Guverineri Ntibitura yatangaje ko harimo gukomeza gufatanya n'imishinga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, gukomeza gutunganya imihanda, gukomeza gutanga ishwagara igabanya ubusharire mu butaka, gukomeza gahunda ya Graduation, gukemura ikibazo cy'ubucucike n'intebe nkeya mu mashuli.
Nyuma yo kugaragaza ibyagezweho, imbogamizi n'ingamba zafashwe abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byose byahawe ibisubizo. Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero yabajijwe ibijyanye n'impanuka ziterwa n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bitemewe n'amategeko, n'uduhanda tudatunganijwe mu mujyi wa Ngororero.
Meya Nkusi yashubije ko ubucukuzi butemewe bugaragara muri concessions zitakigira companies zizikoreramo, ko k'ubufatanye na RMB izi concessions zigenda zibona abazikoreramo. Aha yatanze urugero rwa NMC yakoreraga I Gatumba ikaba igiye gusimburwa na VALORA MINERALS Ltd.
Ku bijyanye n'imihanda mu mujyi wa Ngororero Meya Nkusi yavuze ko kuyitunganya biri muri gahunda z'Akarere ndetse ko ubu imirimo yo kuyikora ubu yatangiye.
Ikiganiro cyitabiriwe n'abayobozi b'Uturere 7 tugize Intara y'Iburengerazuba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, abajyanama ba Guverineri, n'abakozi b'Uturere bashinzwe Public Relations Media and Communication