Ngororero: Hon Senateri Rugira yishimiye uburyo abaturage biteguye guhangana n'ibiza
Kuri uyu wa 22/09/2026 Hon Senateri Rugira Amandin akaba na Visi Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Umutekano muri Senat y'u Rwanda yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Muhanda mu kagari ka Gasiza aho yaje kuganira n'abaturage ku gukumira ibiza no guhangana n'ingaruka zabyo mu gihe hitegurwa imvura y'umuhindo.
Umurenge wa Muhanda ni umwe mu mirenge ijya yibasirwa n'ibiza.
Uru ruzinduko rwahuriranye n'iyizihizwa ry'Umunsi Nyafurika w'Irangamimerere.
Hon. Senateri Rugira yunguranye ibitekerezo n'abaturage ku gukumira no guhangana n'ibiza; anabakangurira kwitabira gahunda w'irangamimerere.
Senateri Rugira yishimiye uburyo abaturage biteguye guhangana n'ibizap
Abaturage basobanuriwe agaciro k'ibitabo by'irangamimerere uko ari 9. Bibukijwe kwitabira kwandikisha abana nk'uko bisabwa no kwandukuza abitabye Imana hatabayeho gukererwa. Meya Nkusi: "Ndabasaba kwitabira gahunda z'irangamimerere kugirango twese dufashe ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kunoza igenamigambi riherekejwe n'iterambere rirambye turigizemo uruhare."
Yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'ingabo zikorera mu Karere, umukozi w'Akarere ushinzwe ibarurishamibare n'ushinzwe ikoranabuhanga.