Ngororero: HAGANIRIWE KU MICUNGIRE Y’INDWARA ZIRENGAGIZWA ZO MU TURERE TW’UBUSHYUHE (NTDs)
Kuri uyu wa 26/08/2026 habaye inama yahuje Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ngororero n’abahagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi ku Buzima (RBC) ndetse n’umuryango Heart and Sole Action (HASA).
Iyi nama yibanze ku buryo bwo gukumira no kuvura indwara y’imidido (podoconiosis), nk’imwe mu ndwara zirengagizwa zo mu turere tw’ubushyuhe zikurikiranwa.
Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere, Bwana NYIRIMPUHWE Jean D’Amour, afatanyije na Bwana HITIYAREMYE Nathan, umukozi wa RBC ushinzwe indwara zirengagizwa zo mu turere tw’ubushyuhe (NTDs), ndetse na Madamu UWIZEYIMANA Jeanne, uhagarariye umuryango Heart and Sole Action (HASA).
Muri iyi nama, hanaganiriwe kuri gahunda yo kongera no kunoza ibikorwa byo kumenya abarwaye imidido, kubavura no gukurikirana uko ubuzima bwabo bwifashe mu Karere.
Kugeza ubu, mu Karere ka Ngororero hari abarwayi b’imidido 245 banditswe, ariko bakaba batarabona ubuvuzi bukwiye.
Nyuma y’ibiganiro no kungurana ibitekerezo, hafashwe imyanzuro ikurikira:
Ikigo Nderabuzima cya Rususa cyatoranyijwe nk’ikigo kizajya gitangirwamo ubuvuzi bw’abarwaye imidido mu Karere.
Abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Rususa bazahabwa amahugurwa ku micungire no kuvura imidido, hanyuma na bo bahugure abandi bakozi b’ubuzima bo mu bigo nderabuzima bisigaye mu Karere.
RBC ku bufatanye n’abafatanyabikorwa izatanga ibikoresho n’ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma no kuvura abarwayi b’imidido.
Abitabiriye inama barimo:
Umukozi ushinzwe Ubwisungane mu Kwivuza (CBHI);
Umukozi ushinzwe igenamigambi wo ku Bitaro bya Muhororo;
Uhagarariye Ibitaro bya Kabaya.