Ngororero: Abakozi basabwe kugera ku ntego z'imihigo
Kuri uyu wa 21/09/2026 habaye inama yahuje abakozi bose b’Akarere ka Ngororero igamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Akarere y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, mu gihembwe cya mbere, rigeze.
Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana NKUSI Christophe.
Abitabiriye inama bakurikiye ikiganiro kigaragaza aho ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Akarere rigeze.
Basabwe kuzuza inshingano zabo ku gihe no kugira uruhare rugaragara mu gushyira mu bikorwa no kugera ku ntego z’Imihigo.
Inama kandi yibanze ku myiteguro y’isuzuma ry’Imihigo rizabera ku rwego rw’Intara kuri uyu wa Gatanu.
Hagarutswe ku kamaro ko gutanga raporo, imibare n’ibimenyetso byuzuye kandi bihuye n’ibikorwa n’ibyagezweho ku rwego rw’aho ibikorwa byakorewe.
Ibyemezo byafashwe:
- Abayobozi b’Amashami basabwe gutegura PPT zizifashishwa mu isuzuma ry’Imihigo;
- Kuvugurura raporo y’ibikorwa by’ukwezi kwa Nzeri;
- Gutunganya neza amadosiye n’ibindi bimenyetso bigaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo;
- Gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo no gufata ingamba ku gihe aho intego zitaragerwaho;
- Kureba ko raporo, imibare n’ibindi bimenyetso bitangwa bihura neza n’ibikorwa byakozwe ndetse n’ibyagezweho ku rwego rw’aho ibikorwa byakorewe.