Ngororero: 42 bavuye mu mashyamba ya Kongo mu mitwe yitwaje intwaro bakiranywe urugwiro
Kuri Stade y’Akarere ka Ngororero, Ubuyobozi bw’Akarere bwakiriye Abanyarwanda 42 bavuye mu mashyamba ya Kongo mu mitwe yitwaje intwaro, barimo abana 18. Baje baherekejwe na Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney n’itsinda ayoboye muri RDRC.
Aba Banyarwanda bahawe ikaze n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana NKUSI Christophe, ari kumwe n’abayobozi b’Ingabo, Polisi n’izindi nzego z’umutekano zikorera mu Karere.
Mayor Nkusi ati: “Twiteguye kwakira abavandimwe, kubasubiza mu buzima busanzwe mu miryango yabo, duharanira iterambere ryuje ubuzima bwiza. Muze dufatanye kubaka urwatubyaye, dutahiriza umugozi umwe kuko ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu.”
Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko amasomo aba Banyarwanda bahawe mu Kigo cya Mutobo azabafasha gusubira mu buzima busanzwe. Yabasabye gukomeza kugira imyitwarire myiza no gufatanya n’abandi kubaka igihugu, anasaba imiryango yabo kubakirana na yombi.
Umuyobozi w’Inkeragutabara yababwiye ko “baje bisanga”, abasaba ko nibagira ikibazo batagomba kucyihererana bonyine, ahubwo bakihutira kukigeza ku nzego z’ubuyobozi zibegereye.
Abari abasirikare bahawe amakarita y’abasezerewe mu ngabo n’indangamuntu; abasivili bahabwa indangamuntu.
Igikorwa cyo kwakira aba Banyarwanda cyabanjirijwe n’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’abavuye mu mashyamba ya Kongo bagasubizwa mu buzima busanzwe n’iya Morning Star FC y’Akarere ka Ngororero.
Umupira warangiye Morning Star itsinze ibitego 4 kuri 2.
Igikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi baje kwirebera uko u Rwanda rwakirana urugwiro abana barwo.