Ngrorero: Akarere kashimiwe aho kageze gakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2020 Taskforce yo ku rwego rw'Igihugu ikurikirana ikemurwa ry'ibibazo bibangamiye  imibereho  myiza y'abaturage (Human Security Issues= HSI)  yasuye  Akarere ka Ngororero.
Yari yobowe na ACP Muhisoni Rose ari kumwe n'intumwa ya Minaloc Bwana Rushisha Charles.
Baje  kureba aho Akarere kageze mu gukemura ibi bibazo.
Nyuma ya presentation  igaragaza aho Akarere kageze gakemura ibibazo byavuzwe hejuru bashimiye ubuyobozi bw'Akarere impinduka  zigaragara mu  kubikemura ndetse n'imbaraga zakoreshejwe kugirango izi mpinduka zigegweho.


Bagiye inama y'uko ibitarakemurwa byakwihutishwa. Nyuma yo kungurana ibitekerezo na Komite  Nyobozi,  inzego z'umutekano n'abatekinisiye bafite mu nshingano ikemurwa ry'ibi bibazo habayeho kujya gusura abaturage mu mirenge ya Hindiro na Ngororero.


ACP Muhisoni yasabye  abaturage bahawe ubufasha nk'abubakiwe amazu gukora cyane ku buryo bava mu cyiciro barimo bakimukira mu gisumbuyeho.
Yanababwiye ko nabo bagomba gushyiraho akabo ntibahore bahanze amaso Leta bibwira ko izabakorera byose.
Mu Karere ka Ngororero habaruwe imiryango 517 muri mwaka wa 2019-2020  y'abaturage batagiraga aho kuba, ubu abagera ku miryango 306 bakaba bamaze gutuzwa neza n'indi isigaye ikaba iri kubakirwa.


Umurenge wa Kavumu: Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaranzwe n'ubwicanyi ndengakamere

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Karere ka Ngororero. 
Uy munsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi…

Read more →

Ngororero: ADEPR yunamiye abakristo bazize Jnoside yakorerwe Abatutsi mu 1994

ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. 
Muri uyu mwanya harimo kwibukwa abari abakristo b'Itorero  ADEPR…

Read more →

Ngororero: Abasenateri basuye ibikorwa bifasha mu guhanga imirimo

Itsinda  ry'Abasenateri bo muri   Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi,  ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean…

Read more →

Amashuli yashishikarijwe gukoresha ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri

Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri…

Read more →

Ngororero: High Sec Ltd igiye kuzajya itwara imyanda iva mu bwiherero.

Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…

Read more →

Ngororero: Imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza yasuwe.


Kuri uyu wa 02 Kamena 2026, hasuwe zimwe mu nzu zubakiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero hagamijwe kureba inkunga bahawe,…

Read more →

Ngororero: High Sec Ltd igiye kuzajya itwara imyanda iva mu bwiherero.

Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…

Read more →

Umurenge wa Gatumba: Minisitiri Biruta yifatanije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wabereye mu murenge yose igize Akarere ka Ngororero. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gatumba…

Read more →

Umurenge wa Gatumba: GS Muhororo yahushye buji 75

GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…

Read more →
-->