Ngororero: Nta rusengero rurafungura ariko imyiteguro iragenda neza kandi igeze kure

Mu rwego rwo gukumira no kwirinda Covid-19 amatorero n'amadini ashishikariye kwitegura abayoboke bayo hubahirijwe amabwiriza yatanzwe n'inzego zibishinzwe. Amatsinda y'Akarere afatanije n'ay'imirenge aragenzura niba koko amabwiriza agenda yubahirizwa. Ahenshi imyiteguro iragenda neza kuburyo insengero ziri hafi kongera gufungura.

Itsinda ryaturutse ku Karere riri kumwe n'iry'umurenge wa Kabaya, ryasuye insengero 4 n'imisigiti 2. Itsinda ryasanze bariteguye gusa bagiriwe inama yo gutondeka neza ibyo bateguye bibafasha kwirinda no kurwanya COVID-19, cyane cyane ibijyanye n'isuku n'isukura.

Igikorwa cyayobowe n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine ari kumwe n'inzego z'umutekano.


Mu murenge  wa Gatumba hasuwe insengero 5 n'umusigiti 1, harebwa imyiteguro yo gufungura uko ihagaze, murwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya no gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19.
Igikorwa cyari kiyobowe na Madame MUKAMWEZI Cansilde umuyobozi wa RIB mu Karere ka Ngororero

Mu murenge wa Nyange itsinda riyobowe n'umuyobozi wa Police mu karere ryasuye insengero 4. Naho ryasanze imyiteguro igeze kure.

Ahasuwe  hose imyiteguro imeze neza kuko ibisabwa byari bihari ndetse ubona ko nibyo basabwe gukora mu kwitegura gufungurirwa babyubahirije nk'uko byateganwaga n'amabwiriza ya Leta.

Mu karere ka Ngororero harabarurwa amatorero 29 afite insengero zigera kuri 402.


Umurenge wa Kavumu: Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaranzwe n'ubwicanyi ndengakamere

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Karere ka Ngororero. 
Uy munsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi…

Read more →

Ngororero: ADEPR yunamiye abakristo bazize Jnoside yakorerwe Abatutsi mu 1994

ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. 
Muri uyu mwanya harimo kwibukwa abari abakristo b'Itorero  ADEPR…

Read more →

Ngororero: Abasenateri basuye ibikorwa bifasha mu guhanga imirimo

Itsinda  ry'Abasenateri bo muri   Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi,  ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean…

Read more →

Amashuli yashishikarijwe gukoresha ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri

Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri…

Read more →

Ngororero: High Sec Ltd igiye kuzajya itwara imyanda iva mu bwiherero.

Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…

Read more →

Ngororero: Imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza yasuwe.


Kuri uyu wa 02 Kamena 2026, hasuwe zimwe mu nzu zubakiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero hagamijwe kureba inkunga bahawe,…

Read more →

Ngororero: High Sec Ltd igiye kuzajya itwara imyanda iva mu bwiherero.

Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…

Read more →

Umurenge wa Gatumba: Minisitiri Biruta yifatanije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wabereye mu murenge yose igize Akarere ka Ngororero. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gatumba…

Read more →

Umurenge wa Gatumba: GS Muhororo yahushye buji 75

GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…

Read more →
-->