Ngororero: Inama Njyanama yemeje ingengo y'imali ya 2020/2021

Uyu munsi kuwa 30 Kamena 2020 Inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere yateranye iyobowe na President wayo Dr DUSHIMUMUREMYI Jean Paul.
Ku murongo w'ibyigwa hari ingingo 10 zirimo
-  gusuzuma uko ingengo y'imali 2029/2020 yakoreshejwe,
- kwemeza ingengo y'imali ya 2020/2021
- gusuzuma ishyirwa mubikorwa ry'imihigo n'igenamigambi 2019/2020
- kureba ishyirwamubikorwa y'inama z'Umugenzuzi Mukuru y'imali ta Leta
- kwemeza ibipimo bivuguruye by'imisoro n'amahoro.
Inama Njyanama yemeje ingengo y'imali ya 2020/2021 ingana na 20,788,401,146 frws.

Intumwa ya MINECOFIN yashimye uburyo ingengo y'imali ya 2020/2021 yateguwe

Igizwe:
n'ingengo y'imari isanzwe: 10,644,016,302 frws n'ingengo y'imari y'iterambere: 10,144,384,844frws.
 Ingengo y'imali  2020/2021 yagabanutseho 4% ugereranije n'iy'umwaka ushize kuko ku rwego rw'isi ubukungu bwahungabanye kimwe no mu Rwanda kubera COVID-19 nk'uko umukozi wa Ministeri y'imali wari witabiriye iyi nama yabisobanuye.
 Ibikorwa byongerewe amafaranga ni iby'uburezi ahagaragara kuzubakwa ibyumba by'amashuri  350  bishya bikajyana n'abarimu bashya mu rwego rwo kugabanya ubucucike, harimo kandi ko abana bo mu mashuli abanza bazafata ifunguro ku ishuri, kuzamura abarimu mu ntera,
 iby'ubuhinzi n'ubworozi. Impinduka zindi ni uko ahakorwaga imirimo ya Public Works  mu mihanda hazakorwa amaterasi mu mirenge itandukanye.

Intumwa ya MINECOFIN yashimye uburyo ingengo y'imali ya 2019/2020 yakoreshejwe neza, n'uburyo iy'umwaka utaha yateguwe.


Umurenge wa Kavumu: Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaranzwe n'ubwicanyi ndengakamere

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Karere ka Ngororero. 
Uy munsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi…

Read more →

Ngororero: ADEPR yunamiye abakristo bazize Jnoside yakorerwe Abatutsi mu 1994

ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. 
Muri uyu mwanya harimo kwibukwa abari abakristo b'Itorero  ADEPR…

Read more →

Ngororero: Abasenateri basuye ibikorwa bifasha mu guhanga imirimo

Itsinda  ry'Abasenateri bo muri   Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi,  ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean…

Read more →

Amashuli yashishikarijwe gukoresha ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri

Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri…

Read more →

Ngororero: High Sec Ltd igiye kuzajya itwara imyanda iva mu bwiherero.

Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…

Read more →

Ngororero: Imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza yasuwe.


Kuri uyu wa 02 Kamena 2026, hasuwe zimwe mu nzu zubakiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero hagamijwe kureba inkunga bahawe,…

Read more →

Ngororero: High Sec Ltd igiye kuzajya itwara imyanda iva mu bwiherero.

Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…

Read more →

Umurenge wa Gatumba: Minisitiri Biruta yifatanije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wabereye mu murenge yose igize Akarere ka Ngororero. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gatumba…

Read more →

Umurenge wa Gatumba: GS Muhororo yahushye buji 75

GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…

Read more →
-->