Ngororero: Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ryasabye ko ibibazo bikibangamiye abarokotse Jenosode yakorewe Abatutsi byakemuka burundu

Inama y'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ku rwego rw'Akarere ka Ngororero yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twimakaze Ubumwe n'Ubudaheranwa."
Inama y'iri huriro yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe.
Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Hon. Ntibitura Jean Bosco wari kumwe n'Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere Madamu Nyiramasengesho Jeannette n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere. 
Mu guha ikaze abashyitsi Mayor  Nkusi yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame 
"wadutoje kuba umwe mu iterambere twifuza."
Yagaragaje uburyo Ubumwe n'Ubudaheranwa bwimakazwa mu Karere ka Ngororero binyuze mu:
- Biganiro bya Ndumunyarwanda; 
- Biganiro by'ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu nzego zitandukanye;
- Itorero mu mashuri no mu midugudu;
- Ibikorwa by'isanamitima
- Gushyigikira amatsinda 92 y'ubumwe n'ubudaheranwa;
- Clubs 119 mu mashuli;
- Gahunda ya TUMWUNGE TURWUBAKE iganiriza abakoze Jenoside barangije ibihano mu  rwego rwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe; ndetse ikanaganiriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubategura gukomeza kubana n'ababiciye….
Umuyobozi w'Akarere yanavuze ku mbogamizi zikigaragara:
- Ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara kuri bamwe mu Karere; 
- Imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro;
- Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite ibibazo by'ihungabana;
- Amazu 289 y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akenewe gusanwa,...
Ingamba:
- Kwirinda no kudahishira abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;
- Gusana amazu y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye;
- Gukomeza kwita by'umwihariko ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite ihungabana; 
-  Kurangiza burundu imanza z'inkiko gacaca;
- Gukomeza kwita kuri gahunda yo guhuza inzibutso;
- Gukomeza guhuza imbaraga mu gikorwa cyo kwerekana aho imibiri y'inzirakarengane iiherereye ngo ishyingurwe mu cyubahiro....
Meya Nkusi yashimiye abafatanyabikorwa,  inzego z'umutekano ubufatanye budahwema kugaragara mu rugendo rw'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Karere ka Ngororero. 
Ibindi byaranze iyi nama:
Kugaragaza imyanzuro y'inama y'Ihuriro ry'ubushize no kuyunguranaho ibitekerezo.
Ikibazo cy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite ihungabana, amacumbi y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agomba gusanwa, irangizwa ry'imanza za Gacaca, inzibutso ziruhukiyemo inzirakarengane bazize Jenoside yakorewe Abatutsi zitujuje ibisabwa, kuganiriza abakoze Jenoside barangije ibihano,... biri mu byatinzweho hasabwa ko byashakirwa ibisubizo bya burundu. 
Abari mu nama bakurikiranye ikiganiro "Gukumira no guhagarika ihererekanywa ry'Umurage mubi, kurinda no gusigasira indangagaciro z'Umuco Nyarwanda mu rubyiruko."
Umuyobozi w'Intara y'Iburengerazuba Hon Ntibitura Jean Bosco yagarutse ku Ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu Karere avuga ko ifite imvano mu miryango ku ishyiga. Yasabye inzego zose guhuza imbaraga bagakora icyo yise "désintoxication" mu bakiri bato kuko bigaragara ko iyo ngengabitekerezo bayivoma mu miryango yabo.
Asoza imirimo y'iri huriro Guverineri Ntibitura yavuze ko “tugomba gukomeza guhuza imbaraga dusigasira ibyagezweho turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'indi imyitwarire yadusubiza inyuma.”

Inama y'iri huriro yitabiriwe kandi na:

- abagize Komite Nyobozi y'Akarere;

- abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere;

- abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge;

- abahoze mu buyobozi bw'amakomini, uturere n'Intara; (kuva 19/07/1994))

- abahozi ari abajyanama mu nama njyanama y'Akarere;

- urubyiruko bahagarariye abandi mu mirenge;

- abahoze ari abadepite mu Nteko Ishinga Amatetegeko;

-  abayobozi ba IBUKA ku rwego rw'Akarere

- umuyobozi w'Ihuriro ry'amadini n'amatorero

- ushinzw ubukangurambaga ku bumwe n'ubwiyunge ku rwego rw'Akarere


Umurenge wa Kavumu: Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaranzwe n'ubwicanyi ndengakamere

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Karere ka Ngororero. 
Uy munsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi…

Read more →

Ngororero: ADEPR yunamiye abakristo bazize Jnoside yakorerwe Abatutsi mu 1994

ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. 
Muri uyu mwanya harimo kwibukwa abari abakristo b'Itorero  ADEPR…

Read more →

Ngororero: Abasenateri basuye ibikorwa bifasha mu guhanga imirimo

Itsinda  ry'Abasenateri bo muri   Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi,  ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean…

Read more →

Amashuli yashishikarijwe gukoresha ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri

Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri…

Read more →

Ngororero: High Sec Ltd igiye kuzajya itwara imyanda iva mu bwiherero.

Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…

Read more →

Ngororero: Imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza yasuwe.


Kuri uyu wa 02 Kamena 2026, hasuwe zimwe mu nzu zubakiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero hagamijwe kureba inkunga bahawe,…

Read more →

Ngororero: High Sec Ltd igiye kuzajya itwara imyanda iva mu bwiherero.

Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…

Read more →

Umurenge wa Gatumba: Minisitiri Biruta yifatanije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wabereye mu murenge yose igize Akarere ka Ngororero. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gatumba…

Read more →

Umurenge wa Gatumba: GS Muhororo yahushye buji 75

GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…

Read more →
-->