Isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 26. Mu mirenge abaturage batashye ibyagezweho bashima ubuyobzi bwiza

Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2020 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba  Madame Uwambajemariya  Florence yifatanije n'ubuyobozi  bw'Akarere ka Ngororero n'abaturage b'umurenge wa Muhanda mu gutaha bimwe mu bikorwa  Akarere  kagezeho muri iyi myaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye.
 Hatashywe amazu ajyanye n'igihe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Kazuba yubatswe ku buryo bwa 4 in 1 afite agaciro ka 132,808,059 frws.
 Bamwe mu baturage bahawe amazu Harerimana Jean Damascene na Mbatuyehako Agnes bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Republika  uhora azirikana umuturage amushakira imibereho myiza.
 Batanze ubuhamya ko bamaze imyaka 7 batagira aho kuba dore ko babarirwa mu batishoboye.
Bagize bati Umuyobozi mukuru w'Igihugu yacu yatubohoye ku butegetsi bwaranzwe n'imiyoborere mibi yoretse u Rwanda mw'icuraburindi rya jenoside yakorewe abatutsi none ubu yadushyize kw'isonga atubohora ku ngoyi y'ubukene.


 ES w'intara Mme Uwambajemariya Florence

ES w'Intara, Mayor n'umuyobozi w'inkeragutabara bareba niba amazu yujuje ibisabwa byose

Mayor NDAYAMBAJE Godefroid wakiriye umushyitsi mukuru yagize ati ibi byose bikomoka ku miyoborere myiza dukesha Intore izirusha intambwe.
 Yavuze ko kuba abaturage batishoboye bubakirwa amazu meza yo guturamo ari umusaruro w'umurongo mugari watanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika wo guhoza umuturage kw'isonga.
 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame Uwambajemariya Florence yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero bwikirije intero y'Umukuru w'Igihugu yo gushyira umuturage kw'isonga.
 Yanavuze ko kubonera igisubizo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage ari intego y'ubuyobozi bwimakaje imibereho myiza y'abaturage.
 Yasabye abahawe amazu kuyafata neza no kuyagirira isuku kandi bagaharanira kuzamuka mu ntera bava mu kiciro cy'ubudehe barimo ubu.
Uyu mudugudu wa Kazuba ufite ibikorwa remezo birimo umuhanda,  amazi n'amashanyarazi.

Harerimana Jean Damascene n'umudamu we mu nzu bubakiwe

Mu murenge wa Nyange naho mu rwego rwo kwishimira ibyiza byagezweho mu kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 26, mu mudugudu w'ikitegererezo wa Vungu habereye ibirori byo kwishimira ibyiza abaturage bagezeho uyu mwaka, harimo gukangurira abaturage gutanga MUSA 2020-2021 uyu mudugudu ukaba wararangije kwishyura.

  Hari kandi na gahunda ya Dusasirane muri uyu mudugudu aho buri muryango uhabwa Matelas binyuze mu kwishyirahamwe mu rwego rwo kwimakaza isuku. Habayeho no kwishimira ibindi bikorwa byiza byagenzweho mu kuzamura iterambere n'imibereho myiza y'abaturage mu Murenge wa Nyange. Muri ibi birori hari umuyobozi w'karere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick.

Umyobozi w'umudugudu wa VUNGU wabaye indashyikirwa mu kwishyura mutuelle yahawe ishimwe.

 Mu murenge wa Ndaro ubuyobozi bw'umurenge  bwatashye ku mugaragaro ibikorwa byagezweho  mu mwaka w'ingengo y'imari 2019/2020: hatashywe   amashuri ibyumba 2 kuri G.S.Gasave mu Kagari ka Bijyojyo n'miringoti  (imirwanyasuri) mu Kagari ka Bijyojyo umudugudu wa Gasave. Icyo gikorwa cyayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge  Bwana  MUgisha Daniel ari kumwe na perezidante n'Inama Njyanama y'Umurenge, abakozi b'Umurenge, DASSO, n'izindi nzego zitandukanye. Yaganirije abaturage  kumunsi wo kwibohora, yashoje  ashimira abitanze  kugirango bigerweho.

Mu murenge wa Bwira  mu kagali ka Gashubi habereye igikorwa cyo kumurikira abaturage Ibiro by' Akagali kabo ka Gashubi. Iyi nyubako yubatswe n'imiganda y' abaturage.  Umushyitsi mukuru yari  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge wa Bwira wari uhagarariye umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid utashoboye kuboneka.  Abatumirwa bari abayobozi mu inzego zitandukanye z'umudugudu, Akagari n'Umurenge.

 Mu murenge wa Hindiro kuri GS KAJINGE habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ibyumba by'amashuri 2 byubatswe mu mihigo ya 2019-2020. Ni muri gahunda yo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 26
Igikorwa cyayobowe na Bwana TUYIZERE Anastase, Ag ES w'Umurenge. Kitabiriwe kandi na Padiri J Colbert NZEYIMANA, Padiri mukuru wa Paroisse MURAMBA, MUHIRE Prosper, SEO w'Umurenge, DASSO, Ubuyobozi bw'Akagari n' ubw'ikigo, Komite y'ababyeyi na Komite z'imidugudu

 Mu murenge wa Kabaya habaye umuhango wo gutaha ibikorwa byagezweho murwego rwo kwibohora aribyo:
- Umuhanda uhuza umudugudu wa Nyanza na Kiyovu ugana ku bitaro bya Kabaya wubatswe nabaturage ku gaciro ka 10,068,850 Frw

- Ubwogero bw'Intoki bune bw'isoko rya Kabaya bwubatswe kubufatanye n'Umushinga wa Vision for Life Icyusa
- Ikiraro cyo mukirere gihuza Kabaya na Muhanda
-  ibyumba 3 byubatswe kuri GS Kageshi
- hegitari 200 z'amaterasi y'indinganire zakozwe mu kagari ka Mwendo
Nyuma  Ibitaro bya Kabaya byaremeye uwarokotse Genocide yakorewe abatutsi inka ihwanye na 300,000f. Umuhango wayobowe na NDAYISENGA Simon E.S Sector, witabirwa na:
Dr  NTIRENGANYA Emmanuel Umuyobozi w'Ibitaro bya Kabaya nabamuherekeje, J Paul BAZANSANGA Uhagarariye Umushinga wa Vision for Life Icyusa, Police,DASSO n'Abahagarariye Komite zabaturage bagize uruhare mur iibyo bikorwa

Mu murenge wa Gatumba habaye igikorwa cyo gutaha amazu ya HSI yubatswe  mu tugari twa Karambo, Ruhanga na Kamasiga.
 Hatashywe inzu yubakiwe

1. MUKANDAYAMBAJE Esperance utuye mu Mudugudu wa Nteko, Akagari ka Karambo
2. MPARIYIMANA Leonard utuye mu Mudugudu wa Jimbu, Akagari ka Ruhanga
3. NZABARINDA Faustin utuye mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Kamasiga

Ikigikorwa cyayobowe n'munyamabanga nshingwabikorwa bikorwa Nzabamwita JMV ari kumwe n'abakozi bumurenge, DASSO na ba perezida b'inama njyanama z'utugari.


Umurenge wa Kavumu: Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaranzwe n'ubwicanyi ndengakamere

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Karere ka Ngororero. 
Uy munsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi…

Read more →

Ngororero: ADEPR yunamiye abakristo bazize Jnoside yakorerwe Abatutsi mu 1994

ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. 
Muri uyu mwanya harimo kwibukwa abari abakristo b'Itorero  ADEPR…

Read more →

Ngororero: Abasenateri basuye ibikorwa bifasha mu guhanga imirimo

Itsinda  ry'Abasenateri bo muri   Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi,  ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean…

Read more →

Amashuli yashishikarijwe gukoresha ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri

Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri…

Read more →

Ngororero: High Sec Ltd igiye kuzajya itwara imyanda iva mu bwiherero.

Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…

Read more →

Ngororero: Imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza yasuwe.


Kuri uyu wa 02 Kamena 2026, hasuwe zimwe mu nzu zubakiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero hagamijwe kureba inkunga bahawe,…

Read more →

Ngororero: High Sec Ltd igiye kuzajya itwara imyanda iva mu bwiherero.

Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama  yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…

Read more →

Umurenge wa Gatumba: Minisitiri Biruta yifatanije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wabereye mu murenge yose igize Akarere ka Ngororero. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gatumba…

Read more →

Umurenge wa Gatumba: GS Muhororo yahushye buji 75

GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…

Read more →
-->