Ngororero: abacunga amashyamba barasaba ko bafatwa nk'abakozi bahoraho b'imirenge

Kuwa 10/ 06/2020 mucyumba cy'inama cy'Akarere ka Ngororero habereye inama  y'Abakozi bashinzwe amashyamba mumirenge (Abakangurambaga b'amashyamba )

Yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid yanitabiriwe kandi n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana UWIHOREYE  Patrick ndetse n'umukozi ushinzwe Amashyamba n'umutungo kamere  Bwana KAYITSINGA Jean.

Haganiriwe kumicungire y'amashyamba yose muri rusange  hafatwa ingamba zo gukomeza kuyabungabunga ndetse no gutera ibiti n'amashyamba ahashoboka hose hagamijwe kwirinda isuri hakumirwa ibiza.

Hifujwe ko hakorwa ubuvugizi aba bakozi bakurikirana amashyamba bagashyirwa kuri cadre organique y'umurenge kuko byanafasha gukemura ibibazo bikunda kugaragara  kuko bamaze hafi imyaka icumi bakorera ku masezerano. inama yakozwe hubahirizwa uburyo bwo kurwanya ikwirakwizwa ry'icyorezo Covid - 19.