Ngororero:ibipimo by'imirire myiza ku bana bato bizakomeza kuzamuka

 Kuwa 04/06 /2020 kuri Guest y' Akarere ka Ngororero habereye inama y' ibipimo by'imirire mu bigo by' ubuzima. Inama yayobowe n' Umuyobozi w' Akarere w' ungirijye ushizwe imibereho myiza yabaturage Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine
Yitabiriwe nabakozi batandukanye bashizwe ubuzima mu karere

Ingingo zaganiriweho:

1.Kurebera hamwe isyhirwa mubikorwa yimyanzuro yafashwe munama yabaye kuwa 24/03/2020

2. Kurebera hamwe uko ibipimo by'imirire bihagaze muri zone ya Kabaya na Muhororo

3.Kurebera hamwe imitangire n'imicungire y'amata yari agenewe inkongoro y'umwana mu mashuli akaba azahabwa abana bari munsi y'imyaka 5 bari mu cyicyiro cya mbere n'icya kabiri cy'ubudehe

4. Kurebera hamwe imitangire n'imicungire y'ibiribwa byari bigenewe ingo Mbonezamikurire zo mu midugudu bikazahabwa abana bari basanzwe bitabira serivisi z'Ingo Mbonezamikurire bafite imirire mibi nabo mu cyicyiro cya mbere n'icya kabiri cy'ubudehe

5. Imihigo yo mw'ishami ry'Ubuzima

Nyuma yo kuganira no kungurana igitekerezo bitandukanye hafahwe imyanzuro ikurikira:

Gukomeza gushyira imbara mu kuzamura ibipimo by'imirire  

 Gukurikirana imitangire n'imicungire y'amata no gutanga raporo y'imikoreshereze yayo

 Gukurikirana imitangire n'imicungire y'ibiribwa Ifu  bizahabwa abana no gutanga raporo y'imikoreshereze yabyo

Gukomeza gukurikirana Imihigo iri inyuma yo mwishami ry'ubuzima