Ngororero: uko ubukangurambaga bwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 bwagenze mu kwezi kwa Gicurasi 2020

Nk'uko byagenze mu kwezi gushize kwa Mata, ubukangurambaga bwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus bwarakomeje. Intambwe abaturage bamaze gutera mu kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19 irashimishije. Dore uko ubwo bukangurambaga bwagenze mu kwezi kwa Gicurasi umunsi k'uwundi.

 Kuwa 1 Gicurasi 2020

  Mu murenge wa Sovu

️ Hagenzuwe iyubahirizwa ryo kwirinda ubucucike muri centre ya Birembo no mu isoko ry'aho.

️Abinjiraga bose babanzaga gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune.

️Ubutumwa bwatanzwe kuri megaphone ni ugukomeza kwirinda Coronavirus bakaraba intoki n'amazi meza n'isabuni, kwirinda gukora k'umunwa no ku mazuru igihe batakarabye intoki,

️ guhana intera ya m1 kandi abarangije kugura cyangwa kugurisha bagahita bataha bakajya mu rugo. Mu murenge wa Bwira ubuyobozi bw' umurenge, Dasso, Akagari ka Gashubi, inkeragutabara bakoreye mu isoko rya Gashubi.

️habayeho igikorwa cyo gukangurira abagana isoko kurushaho kwirinda corona virus,

️abinjiye mu isoko babanzaga gukaraba, kandi intera iri hejuru ya metero imwe yubahirijwe hagati y' umuntu ‘nundi,

 ️abaje mu isoko bibutswaga ko umaze guhaha agomba guhita ataha, ubukangurambaga burakomeje

 Mu murenge wa Kabaya

️hakozwe descente mu kagali ka Nyenyeri, ahakunda kubera udusoko tw’ibiribwa, harebwaga niba abaturage bakomeje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19,

️hakozwe ubukangura mbaga ku batubahiriza amabwiriza, bibutswa uburyo Covid yandura, ibimenyetso nukuntu umuntu yayirinda.

No mu yindi mirenge Command Posts zakoze ubukangurambaga ku rwego rw'utugari n'imidugudu.

Kuwa 2 Gucurasi 2020.

 Mu murenge wa Sovu muri centre ya Kabayengo, Ruseke na Muyange ubutumwa bwatanzwe n'ubwo kuguma mu rugo guhana intera ya m1 no kudafungura utubari

 Mu murenge wa Muhororo hakomeje ibikorwa byo kureba uko amabwiriza yo gukumira no kwirinda icyorezo cya Covid 19 yubahirizwa.

 

️GS Kanogo/ Rugogwe Cell, habayeho kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, abantu bakaraba intoki mbere yo guhabwa amata kandi bategerana.

Sanza Cell:

 hagenzuwe santeri y'ubucuruzi ya Gashyushya harebwa ko

 1)abacuruzi bibutsa abakiriya gukaraba intoki hifashishijwe kandagirukarabe,

 2)Abacuruzi bamaze kwiyandikisha mu buryo bwa Momo Pay, nta guhana amafaranga mu ntoki.

️Bweramana Cell:

 Hasuwe santeri y'ubucuruzi ya Ruhanga ndetse na Ntaganzwa Health Center:

Ibyagaragaye:

1) Abacuruzi bafite kandagirukarabe, ariko ntibibutsa abakiriya gukaraba intoki,

2)Ntabwo biyandikishije muri Momo pay, basabwe kubikora, kandi nta dupfukamunwa bambaye, basabwe gushakira muri farumasi,

3) bamwe baracyacuruza icyayi, amata, bigatuma abantu bicara hamwe begeranye, aho kubitwara mu rugo (takeaway), basabwe kubihagarika.

️Ntaganzwa Health Center:

1)Uburyo bwo gukaraba intoki bwaranogejwe, burahari ndetse hari n'uwibutsa abantu gukaraba intoki,

2)Abaganga n'abakozi bambaye udupfukamunwa keretse abajyanama b'ubuzima bataratubona, abarwayi bahana intera,

3)Hasuwe aho bagurira inyubako y'ikigo, abakozi bahana intera, bamwe ntibambaye udupfukamunwa, Ubashinzwe yasabwe kugenzura bose bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda,

4)Abinjira kwa muganga bose bapimwa Ibimenyetso bya Covid-19 nyuma yo kuganirizwa.

bikorwa nk'ibi by'ubukangurambaga kuri Covid-19 byabereye no mu tundi tugali twose tugize umurenge wa Muhororo.

 Mu mirenge ya Ngororero na Kabaya ubukangurambaga bwabereye mu masoko. Abayaremye bakarabaga intoki mbere yo kwinjira kandi bakubahiriza social distancing. Imvura yabaye kirogoya cyane

Kuwa 3 /05/2020

Mu mirenge itandukanye hakozwe ubukangurambaga mu midugudu hifahishijwe megaphones.️Habayeho gushishikariza abaturage kureka gukora utubari mu ngo

️hakomeje gutangwa ubutumwa bwo kuguma mu rugo abaturage birinda kandi bakaraba intoki

 n'amazi meza n'isabune.

️abaturage bibukijwe kubahiriza social distancing

️abaturage bahamagariwe gukoresha udupfukamunwa banigishwa imikoreshereze yatwo.

Gusa kuva ejo ubukangurambaga bwakomwe mu nkokora n'ibiza byibasiye Akarere ka Ngororero: byatwaye ubuzima bw'abantu, byashenye amazu, imihanda ihuza imirenge ntikiri nyabagendwa.

Kuwa 4/05/2020

 Vice Mayor ASOC yifatanije n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Hindiro mu bukangurambaga mu isoko rya Gatega ku kwirinda COVID-19

️Abaturage 474 bashyikirije udupfukamunwa kandi nk'uko bisanzwe abaturage bose mbere yo kwinjira mu isoko babanzaga gukaraba

️Udupfukamunwa twabaye duke cyane hakenewe utundi nibura 5000.

 

Muri centre ya Ngororero habereye Inama y'abacuruzi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda zo Kwirinda Covid-19

Iyo nama yayobowe n'Umuyobozi w'Umurenge wa Ngororero ari kumwe n'Uhagarariye Police, DASSO n’umukozi ushinzwe Ubuzima mu Murenge.

️Abitabiriye iyi nama

abacuruzi bibukijwe ingamba zigomba kubahiriza arizo:

1.Gushyira intera hagati y'umuntu n'undi bibutsa ababagana guhagarara no kwicara mu ntera yemewe.

2.Kwambara udupfukamunwa

3.Gukaraba intoki kenshi n'Isabune

4.Gukomeza kwirinda ingendo zitari ngombwa.

️Bibukijwe Kandi ko kugama imvura mugihe abantu baje guhaha bitemewe mu rwego rwo kwirinda ubucucike.

No mu yindi mirenge abaturage bashishikarijwe kwambara udupfukamunwa kuko ubu twageze kw'isoko.

Kuwa 5/05/2020.

Mu murenge wa Muhororo

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki

habayeho ubukangurambaga hagenzurwa imikoreshereze ya Kandagirukarabe harebwa uburyo abakiriya bakaraba intoki mbere yo guhabwa serivisi. Byabereye muri Centre ya Kazabe na Centre ya Myiha, mu kagali ka Myiha.

️Byagaragaye ko ahenshi hari kandagirukarabe ariko zirasa nabi kandi abaturage ntibibutswa gukaraba intoki,

️Ikindi usanga imiryango nk'ibiri isangiye Kandagirukarabe imwe bigatuma basiganira kuyisukura, ndetse no kwibutsa abakiriya babagana gukaraba intoki.

Hemejwe ko buri mucuruzi agira kandagirukarabe ye kandi akajya ayisukura, akayishyiramo amazi n'isabune hafi, ndetse akibutsa abamusaba service gukaraba intoki mbere yo guhabwa service.

Kuwa 6 Gicurasi 2020.


Mu murenge wa Ngororero mw'isoko rya Ngororero

️abaturage bakanguriwe kwambara udupfukamunwa no kutugirira isuku ihagije.

️Hagenzuwe ihanahana ry’intera ya metero hagati y'umuntu n'undi.

️Abaturage bibukijwe gutaha bakimara guhaha cyangwa kugurisha.

Mu murenge wa Kabaya naho abaremye isoko bibukijwe amabwiriza ajyanye no gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Social distancing yubahirijwe

Abaturage bakanguriwe kwambara udupfukamunwa nk'imwe mu ngamba zo kwirinda iki cyorezo.

Mu murenge wa Sovu

 hagenzuwe ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza yo gukumira Covid19 muri centre ya Rutovu, ubutumwa bwatanzwe ni ubwo kuguma mu rugo, gukaraba intoki n'amazi meza n'isabuni, guhana intera ya m1 no kwambara udupfukamunwa

Mu murenge wa Matyazo ubukangurambaga bwakorewe mu isoko rya RUBAGABAHA mu kagari ka Binana. 

Abariremye bakanguriwe

️kwambara udupfukamunwa

️social distancing

️ kuva mw'isoko bakimara gukora icyabazanye.

No mu yindi mirenge Command Posts z'imirenge n'utugari zakanguriye abaturage kubahiriza amabwiriza yatanzwe na PM, kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki, social distancing no kwirinda gukora utubare mu ngo.

Kuwa 7 Gicurasi 2020.

Ubuyobozi bw' umurenge wa Bwira, Dasso, Akagari ka Kabarondo inkeragutabara bakoreye ubukangurambaga mu isoko rya Kayebe.

 ️habayeho igikorwa cyo gukangurira abagana isoko kurushaho kwirinda Coronavirus, abinjiye mu isoko babanzaga gukaraba,

 ️intera iri hejuru ya metero imwe yubahirijwe hagati y' umuntu nundi, 

️uwaje mu isoko wese yibutswaga ko agomba kuba yambaye agapfukamunwa. abarema isoko bamaze kumenya kwiha intera iri hejuru ya metero.

Ubukangurambaga bwabaye no mu yindi mirenge aho butarogowe n'imvura.

️Command Posts zakanguriye abaturage kwambara udupfukamunwa.

️muri centres no mu masoko bibukijwe social distancing

️kugenzura abimuriye utubari mu ngo n'ahandi hatemewe byitaweho

️mu kigo abagenzi bategeramo imodoka hagenzuwe uburyo imyanya muri taxis yubahirizwa. Hanarebwe ubwitabire bwo kwambara udupfukamunwa ku bagenzi batega imodoka.

Kuwa 8 Gicurasi 2020

Ubukangurambaga bwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 bwakomwe mu nkokora n'ibiza byibasiye Akarere ka Ngororero. Hirya no hino abaturage baganganye n'ingaruka zabyo

mu masoko manini ya Birembo mu murenge wa Sovu, Gatega mu murenge wa Hindiro na Rusumo mu murenge wa Gatumba hagenzuwe iyubahirizwa ry'amabwiriza yo gukumira no kwirinda Coronavirus.

️abinjiraga mw'isoko bose babanzaga gukaraba intoki n'amazi meza n'isabuni.

️ social distancing yubahirijwe

️ hifashishijwe megaphones abaturage bakanguriwe kwambara udupfukamunwa no kutugirira isuku buri munsi.

Kuwa 9 Gicurasi 2020

mu murenge wa Ngororero mw’isoko no muri centres hifashishijwe megaphones

 Abaturage bakanguriwe:

️kwambara udupfukamunwa no kutugirira isuku

️kwirinda udutsiko by'umwihariko urubyiruko

️kwirinda kurema utubari mu ngo

️gukomera kw'isuku bakaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune.

mu murenge wa Kabaya mw'isoko no muri centres z'ubucuruzi ubukangurambaga bwibanze ku:

️kubahiriza social distancing

️kwambara udupfukamunwa

️kwirinda kwegerana mu mihanda no mu mayira igihe abaturage baje cyangwa baremuye isoko

️kugira isuku ihagije y'intoki n'udupfukamunwa.

 

Kuwa 10/05/2020  

mu murenge wa Sovu hagenzuwe ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza yo gukumira Covid-19 mu kagali ka Kagano. Ubutumwa bwatanzwe ni ubwo kuguma mu rugo, guhana intera ya m1, gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune, kwambara udupfukamunwa no kutugirira isuku.

Mu murenge wa Hindiro ubukangurambaga bwabereye mu kagali ka Rugendabari

Mu murenge wa Kabaya ubukangurambaga bwakorewe mu kagari ka Nyenyeri.

Mu murenge wa Bwira ku isoko rya Kayebe habayeho igikorwa cyo gukangurira abagana isoko kurushaho kwirinda Coronavirus, abinjiye mu isoko babanzaga gukaraba, kandi intera irihejuru ya metero imwe yubahirijwe hagati y' umuntu nundi. Uwaje mu isoko wese yibutswagako agomba kuba yambaye agapfukamunwa.

Kuwa 11 Gicurasi 2020

 Mu mu murenge wa Muhororo mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune hifashishijwe kandagirukarabe;

habaye ubukangurambaga hagenzurwa imikoreshereze ya kandagirukarabe, no kureba ko abakiriya bakaraba intoki mbere yo guhabwa serivise;

igikorwa cyabereye:

Centre ya Nganzo yo mu kagali ka Rwesero.

️Hagaragaye ko ahenshi hari kandagirukarabe ariko zirasa nabi kuko zidakorerwa isuku, kandi abakiriya ntibibutswa gukaraba intoki,

️Hemejwe ko buri mucuruzi asukura kandagirukarabe ye, akayishyiramo amazi n'isabune hafi yayo, ndetse akibutsa abamusaba service gukaraba intoki mbere yo guhabwa services bakeneye.

     iby'udupfukamunwa, usanga bamwe batwambaye, naho abandi ntibaratubona bose kuko tukiri ducye mw'isoko.

️Ibikorwa nkibi kandi byakorewe no mu tundi tugali tugize umurenge.

Mu murenge wa Sovu hagenzuwe ubucucike muri centres za   Birembo na Kagano. Abaturage bibukijwe kubahiriza social distancing

️Hagenzuwe ko hari abantu baje guhaha batambaye udupfukamunwa bibutswa kutugura.

️Hanatanzwe ubutumwa bw'isuku y'udupfukamunwa kandi ko uvuye murugo agiye ahantu hahurirwa n'abantu benshi agomba kuba akambaye.

Uyu munsi mu murenge wa Muhanda ubukangurambaga bwabereye mu tugari dutandukanye abaturage bakomeza gushishikarizwa kwirinda COVID 19.

Mu kagari ka Bugarura ubuyobozi bwako bwasuye imidugudu hakoreshwa Megaphone mu kubwira abaturage uko bakwitwara mu gukumira no kwirinda Coronavirus bambara udupfukamunwa banatugirira isuku.

Kuwa 12 Gicurasi 2020

mu murenge wa Sovu hagenzuwe ubucucike mu isoko rya Birembo:

 ️guhanahana intera yagenwe hagati y'umuntu n'undi byubahirijwe.

       Abinjiraga bose babanzaga gukaraba intoki n'amazi meza n'isabuni.

️Ubutumwa bwatanzwe ni ubwo guhana intera ya m 1 no kwambara udupfukamunwa dufite isuku.

Mu murenge wa Bwira ubukangurambaga bwakorewe mu isoko rya Gashubi, Rukeri vlg, Gashubi Cell.

 ️Abariremye bakanguriwe kwitwararika amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ni ku bufatanye n'inzego zitandukanye kuva ku Mudugudu kugera ku Murenge.

️Mbere yo kwinjira mu isoko abariremye bakarabaga intoki,

️bibukijwe ko kwambara agapfukamunwa biri mu mabwiriza agomba kubahirizwa, ko abiciyeho babihanirwa.

Mu murenge wa Matyazo mu isoko rya Gatega abaturage bibukijwe

️uburyo bwo kwambara agapfukamunwa

️kukagirira isuku buri munsi

️gukaraba intoki kenshi n'amazi meza n'isabuni

️guhanahana intera ya m1 hagati y'umuntu n'undi.

No mu yindi mirenge Command Posts z'imirenge n'utugari zakanguriye abaturage kubahiriza amabwiriza yo gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Akarere ka Ngororero kuwa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020

 Kuwa 13 Gicurasi 2020

mu murenge wa Kageyo muri centre ya Kageshi, umudugudu wa Mukaka, akagari ka Kageshi habaye gikorwa cyo gushishikariza abaturage

️kwambara agapfukamunwa,

️kuno zaisuku bakaraba intoki

 ️kwirinda kuza muri centre guhagararamo ntacyo baje gukora, murwego rwo kubahiriza amabwiriza yo gukumira COVID-19.

Igikorwa cyakozwe na Team iyobowe na Etat civil w'umurenge afatanije n'umukozi ushinzwe ubuzima mu' murenge na DASSO

mu murenge wa Sovu hagenzuwe ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza yo gukumira Covid19 harebwa ubwitabire bwo kwambara udupfukamunwa mu muhanda no muri centre z'ubucuruzi. Ubutumwa bwatanzwe n'ubwo kwambara udupfukamunwa igihe cyose umuntu agiye ahantu hahurira abantu benshi.

mu murenge wa Ngororero mw'isoko rya Ngororero ubukangurambaga bwakomeje hegenzurwa imyambarire n'udupfukamunwa. Byagaragaye ko hari abatarutugura.

Abadufite bibukijwe isuku yatwo ya buri munsi.

mu murenge wa Matyazo ubukangurambaga bwabereye muri centre ya Rubagabaga. Hagenzuwe:

️kwambara udupfukamunwa n'isuku yatwo

️social distancing

️gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu isoko.

murenge wa Kabaya mw'isoko no muri centre ya Kabaya abaremye isoko bibukijwe

️kwambara agapfukamunwa no kukagirira isuku.

️kubahiriza social distancing

️ gutaha bakimara kurangiza kugurisha/guhaha

️gukomeza kwita kw'isuku y'intoki

Kuwa 14 Gicurasi 2020.

 murenge wa Nyange igikorwa cy'ubukangurambaga bwo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 cyabaye mu baturage baremye isoko rya Mutanoga. 

️igikorwa cyitabiriwe n' Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyange, Abakozi b'Umurenge, ES na SEDO b'utugali, inzego z’umutekano (Ingabo, Police, DASSO, RESERVE FORCE) n'abajyanama b’ubuzima.

️Abaturage bose bibukijwe kdi bongera gukangurirwa kubahiriza amabwiriza ajyanye no kurwanya no gukumira ikwirakwizwa rya Corona virus bakaraba intoki, bambara agapfukamunwa igihe cyose bavuye mu rugo bagiye ahahurira abantu benshi,

️bibukijwe kudatizanya udupfukamunwa, kutugirira isuku no guhana intera nibura ingana na 1 m igihe bari mu isoko

mu murenge wa Muhororo mu rwego rwo gukangurira abantu kugura no kwambara udupfukamunwa habaye ubukangurambaga no kureba ko abantu bose bahaha cyangwa bafata urugendo bava mu rugo batwambaye.

️igikorwa cyabereye muri Centre ya Myiha akagali ka Myiha gikurikiranwa n’abagize komite ya Command Post yo gukumira no kwirinda Covid-19

️Hasabwe ko buri mucuruzi yibutsa abaje kumuhahira kubanza kugura no kwambara agapfukamunwa, nuko agahabwa services akeneye

️habonetse abagenzi bagera kuri 50 batari bambaye agapfukamunwa maze barigishwa bagura udupfukamunwa turenga 50, kuko hari abaguze uturenze kamwe.

️NB: Ibikorwa nk'ibi kandi byakorewe no mu tundi tugali tugize umurenge.

Mu murenge wa Gatumba ku bufatanye n'inzego z'umutekano (DASSO) n'ubuyobozi bw'akagali ka Gatsibo hagenzuwe abantu bica amabwiriza ya Leta yo Kwirida Covid-19 aho bacuruza inzoga ndetse n'abandi banywa banateza umutekano muke. Aafashwe bigishijwe banacibwa amande.

mu murenge wa Matyazo mu kagari ka Binana hagenzuwe

guhana intera no kwambara agapfukamunwa mu du centres tw'ubucuruzi

 ️mu mudugudu wa Gahanda mu kagari ka Gitega ku biro by'umurenge wa Matyazo hakiriwe *isabune zingana na toni 1.8T zatanzwe n'umufatanyabikorwa TUBURA One Acre Fund mu rwego rwo gufasha mu gukumira icyorezo cya COVID-19 himakazwa umuco wo gukaraba kenshi gashoboka.

 mu murenge wa Bwira ubukangurambaga bwo kwirinda covid19 bwakorewe ku isoko rya Kayebe, bukorwa n' ubuyobozi bw' umurenge wa Bwira, akagari ka Kabarondo, Dasso, inkeragutabara n'abajyanama b' ubuzima

 ️abaje mu isoko bose babaga bambaye agapfukamunwa kandi banakarabye, ndetse n' intera iri hejuru ya metero 1 yubahijwe hagati yumuntu nundi.

Kuwa 16 Gicurasi 2020.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Professor Shyaka Anastase yasuye abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza abashimira uburyo bakumiye ikwirakwira rya COVID-19. Yabakanguriye kwambara udupfukamunwa babyitayeho nk'imwe mu ntwaro zo kurwanya kiriya cyorezo.

mu murenge wa Nyange mu rwego rwo gukaraba intoki n'amazi meza n'isabuni kenshi gashoboka kubiro by'umurenge habereye igikorwa cyo guha abaturage bo mu kagali ka Gaseke inkunga y'amasabune yatanzwe na TUBURA. Igikorwa cyayobowe n'umukozi w'umurenge ushinzwe ubuzima, isuku n'isukura

Abaturage bahawe iyi nkunga bagiriwe inama yo kugira isuku ihoraho y'intoki nk'imwe mu ngamba zo kurwanya COVID-19 banasabwa kuzishyira mubikorwa.

Mu mirenge ya Ngororero na Kabaya mu masoko ya kijyambere habaye ubugenzuzi bwimbitse kw'iyubahirizwa ry'amabwiriza. Abatayubahirije bakebuwe by'umwihariko ku kwambara neza agapfukamunwa no kukagirira isuku ihoraho.

mu murenge wa Kageyo, kuva muri centre y'ubucuruzi ya Cyakabiri kugera muri centre ya Kariha habaye igikorwa cyo gushishikariza abaturage kwambara agapfukamunwa, kunoza isuku bakaraba intoki birinda kuza muri centre ntacyo baje kugura murwego rwo gukumira COVID-19. Igikorwa cyakozwe na team iyobowe na Etat Civil w'umurenge, harimo abakozi b'umurenge, ES w'akagari ka Kageshi na DASSO.

mu murenge wa Hindiro mu rwego rwo kurwanya ikoreshwa ry'udupfukamunwa tutemewe police yafashe uwitwa Tuyishimire Fidele 21 yrs azira kwigana udupfukamunwa akanatugurisha abaturage amafaranga 300 buri kamwe.

mu murenge wa Gatumba ku bufatanye n'inzego z’umutekano Dasso na Police ku isoko no muri za centre z'ubucuruzi hakebuwe abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19. Abantu 52 bahurijwe hamwe bagirwa inama zo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo gukumira Coronavirus.

 Tubiseguyeho ejo daily report ntiyabontse kubera uruzinduko rwa Minisitiri wa Minaloc wari waje guhumuriza abaturage bazahajwe n'ibiza byahitanye abantu, bigasenya amazu, bikangiza ibikorwa remezo byinshi mu Karere ka Ngororero

Kuwa 17 Gicurasi 2020.

Ubwo yaganiraga n'abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza mu murenge wa Kabaya Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi Kayisire Marie Solange yabakanguriye kutagamburuzwa n'ibibazo bahuye nabyo ngo babe bacika intege mu kwirinda Coronavirus kuko ntacyaruta ubuzima.

mu murenge wa Bwira mu isoko rya Kayebe Youth Volunteers bazindukiye mu bukangurambaga bwo gukangurira abarema isoko rya Kayebe kwitwararika amabwiriza yo kwirinda COVID-19:

- Abinjira mu isoko bashishikarizwaga kuba bambaye udupfukamunwa.

- Bashishikarizwaga knd kubanza gukaraba intoki.

- No guhana umwanya igihe barimo gucuruza no guhaha.

 Urubyiruko rw'abakorera bushake mu murenge wa Kabaya, akagari ka Kabaya rwakoze igikorwa cyo gukomeza gushishikariza abaturage kwirinda icyorezo cya Corona Virus bakomeza

1.gukaraba intoki n'amazi meza ndetse n'isabune.

2. Kwambara neza agafuka munywa neza bakurikiza amabwiriza ndetse birinda abatubuzi.

3. Gukomeza kubahiriza amabwiriza arimo gukomeza kubahiriza gahunda ya metero bategeranye aho bahurira.

mu murenge wa Matyazo itsinda rigizwe n'abantu 11 (staff y’umurenge, DASSO, RF, Vill coord, Youth volunteers na PSF, n' umucuruzi wa masks) bagenzuye ishyirwamubikorwa ry'ingamba zo gukumira COVID-19 muri centre ya RUBAGABAGA harebwa ko abarema isoko rya VUNGA bubahiriza amabwiriza. Udafite agapfukamunwa yakaguze, higishijwe uko bakambara no guhana intera. Hakumiriwe abana barema isoko.

Kuwa 18/05/2020.

mu murenge wa Hindiro hagenzuwe iyubahirizwa ry'amabwiriza yo gukumira Coronavirus mu tugari twose.

Mu Kagari ka Marantima habonetse abantu 2 batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bacuruza inzoga binyuranyije n'amabwiriza. Baciwe amande angana na 100,000Frw.

mu murenge wa Muhororo

Hifashishijwe megaphones ubukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 bwakomeje mu tugari twose abaturage bashishikarizwa kwambara agapfukamunwa, gushyira intera hagati yabo no gukaraba intoki kenshi.

mu yindi mirenge Command Posts z'imirenge n'utugari zakanguriye abaturage

️kwambara udupfukamunwa,

️kwirinda kudutizanya

️kutugirira isuku ya buri munsi.

Ubukangurambaga bwo kwirinda no gukumira Coronavirus bwakomeje:

  mu murenge wa Ngororero inama y'abagize komite ya Youth Volunteers yayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge

️yagarutse k'uruhare rwa youth Volunteers mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19

️Abari mu nama bemejeko Ubuyobozi hamwe na Youth Volunteers bagomba gukomeza Ubukangurambaga mu kwirinda Covid-19 mu murenge wa Ngororero cyane cyane muri Centre ya NGORORERO aharemera isoko rya Ngororero.

mu murenge wa Kabaya mu rwego rwo gukumira icyorezo covid19

ubuyobozi bwaganirije abari muri transit center Kabaya 36

️ uburyo cyandura

️uburyo bwo kucyirinda

️Kubahiriza amabwiriza atangwa na leta

️Gutaha kare

️Kwambara udupfukamunwa

️Gukaraba intoki

️ingaruka zaterwa no kutubahiriza amabwiriza

mu murenge wa Muhanda ubukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 bwakorewe m mu isoko rya Gasiza hifashishijwe insakazamajwi.

mu murenge wa Muhororo mu rwego rw'

ubukangurambaga kuri COVID 19

habaye inama ihuza abakozi bose bumurenge, utugari bimidgdu kugira ngo ingamba zo kuyikumira zikomeze kwitabwaho.

mu murenge wa Kavumu iyubahirizwa ry' ingamba zo kurwanya covid19 (isuku no kwambara udupfukamunwa) ryagenzuwe muri centres za Bereshi, Kanyandwi na Kagano ku barema isoko rya Birembo.

mu murenge wa Ndaro   gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 byakorewe mu tugari twose. JOC y'umurenge yateranye isuzuma niba amabwiriza yubahirizwa uko bikwiye.

 

 

Kuwa19 Gicurasi 2020

 mu murenge wa Ngororero inama y'abagize komite ya Youth Volunteers yayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge

️yagarutse k'uruhare rwa youth Volunteers mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19

️Abari mu nama bemejeko Ubuyobozi hamwe na Youth Volunteers bagomba gukomeza Ubukangurambaga mu kwirinda Covid-19 mu murenge wa Ngororero cyane cyane muri Centre ya NGORORERO aharemera isoko rya Ngororero.

mu murenge wa Kabaya mu rwego rwo gukumira icyorezo covid19

ubuyobozi bwaganirije abari muri transit center Kabaya 36

️ uburyo cyandura

️uburyo bwo kucyirinda

️Kubahiriza amabwiriza atangwa na leta

️Gutaha kare

️Kwambara udupfukamunwa

️Gukaraba intoki

️ingaruka zaterwa no kutubahiriza amabwiriza

mu murenge wa Muhanda ubukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 bwakorewe mw’ isoko rya Gasiza hifashishijwe insakazamajwi.

mu murenge wa Muhororo mu rwego rw'ubukangurambaga kuri COVID 19

habaye inama ihuza abakozi bose bumurenge, utugari bimidgdu kugira ngo ingamba zo kuyikumira zikomeze kwitabwaho.

mu murenge wa Kavumu iyubahirizwa ry' ingamba zo kurwanya covid19 (isuku no kwambara udupfukamunwa) ryagenzuwe muri centres za Bereshi, Kanyandwi na Kagano ku barema isoko rya Birembo.

mu murenge wa Ndaro   gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 byakorewe mu tugari twose. JOC y'umurenge yateranye isuzuma niba amabwiriza yubahirizwa uko bikwiye.

 Kuwa 20 Gicurasi 2020

mu murenge wa Bwira mu kagari ka Gashubi ubukangurambaga bwabereye mu mudugudu wa Rukeri bwibukije:

️kwambara udupfukamunwa

️guhanahana intera ya metero hagati y'umuntu n'undi

️kwirinda gushyira utubari tw'inzoga mu ngo. Abarenze kuri iri bwiriza bafashwe barigishwa banacibwa amande.

mu murenge wa Kageyo habaye inama yahuje abakozi bakorera ku murenge n'utugari. hafatwa imyanzuro yo gukomeza ingamba z'ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19

 mu murenge wa Kabaya akagali ka Kabaya ubukangurambaga bwakorewe ku isoko no muri centre ya Kabaya.

Abaturage bibukijwe

️kwambara udupfukamunwa no kutugirira isuku ya buri munsi

️kwitwararika isuku y'intoki kenshi gashoboka

️kwirinda gushinga utubari mu ngo.

️Hafashwe abanyweraga mu kabari rwihishwa kandi bibujijwe bacibwa amande.

 mu murenge wa Gatumba ubukangurambaga bwabereye kuri centre ya Cyome mu isoko.

️hagejejwe amazi ari kwifashishwa mu gukaraba intoki ku baje mw'isoko mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

 

 Murenge wa Muhororo habaye inama yahuje abakozi ku murenge, mu tugari n'abafatanyabikorwa mu kurwanya COVID-19.

mu murenge wa Bwira urubyiruko rw'abakorera bushake mu kagari ka Gashubi rwakoze bukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwirinda no gukumira icyorezo cya CORONA VIRUS mu isoko rya Gashubi:

 

️urubyiruko rwahawe udupfukamunwa rujya impande zose zinyuramo abantu kugirango buri wese akabone mu buryo bworoshye

️rwabakanguriye kubahiriza intambwe zateganyijwe hagati y'umuntu n'undi

️rwabakanguriye kwambara agapfukamunwa igihe cyose bagiye aho bahurira n'abandi kandi bakakagirira isuku ihagije kandi ihoraho.

mu murenge wa Ngororero ubukangurambaga bwakomeje mw'isoko no muri centre ya Ngororero. Bwibanze ku

️kwambara udupfukamunwa

️kubahiriza intera yagenwe hagati y'umuntu n'undi

️kwita ku isuku y'intoki n'agapfukamunwa inshuro nyinshi buri munsi.

Kuwa 21 Gicurasi 2020

mu murenge wa Kageyo itsinda ry'abakozi b'umurenge twazindukiye mudu centres two mu tugari twa Kageshi na Mukore gukurikirana uko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 yubahirizwa.

mu murenge wa Kavumu ubukangurambaga ku ngamba zo kurwanya Covid 19 bwabaye mu tugali twose. Bwibanze ku gukoresha udupfukamunwa uko bikwiye.

mu murenge wa HINDIRO mu tugari twose habaye ubukangurambaga. Ku rwego rw'Umurenge bwabereye mu Kagari ka Gatega, Umudugudu wa KABENGE buyoborwa na gitifu w'umurenge.

mu murenge wa Muhororo Command Posts z'umurenge n'utugari zakurikiranye ishyirwamubikorwa ry'ingamba zo kurwanya COVID-19 mu tugari twose.

mu murenge wa Bwira mu kagari ka Kabarondo staff y'umurenge ifatanije na Youth Volunteers bakanguriye abaturage kwirinda COVID-19

mu murenge wa Ndaro habaye ubukangurambaga bwo kwirinda Coronavirus mu tugari twose tugize Umurenge.

Akarere ka Ngororero kuwa 22 Gicurasi 2020

Ubukangurambaga bwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 bwakomeje:

mu murenge wa Hindiro bamwe mu bakozi b'Umurenge, DASSO, RF, n’abajyanama b'ubuzima

️bakurikiranye iyubahirizwa ry'ingamba zo kwirinda COVID-19 mu tugali twose.

️Babayeho kandi kureba uburyo abaremye isoko rya Gatega bitwararika ku mabwiriza yo gukumira Coronavirus.

mu murenge wa Kavumu ubukangurambaga bwibanze ku ngamba zo gukumira Covid 19 ku barema isoko rya Birembo, no mu ma centres anyuranye.

 Mu murenge wa Muhanda ubukangurambaga bwo kwirinda COVID- 19 bwabereye mu isoko rya Gasiza.

mu murenge wa Sovu ubukangurambaga bwabereye mu isoko no muri centre ya Birembo harebwa ko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

mu murenge wa Kageyo ubukangurambaga bwabereye mu tugari hifashishijwe megaphones. Hashyizwe imbaraga ku kwambara agapfukamunwa no kukagirira isuku ihoraho.

Kuwa 22 Gicurasi 2020

mu murenge wa Hindiro bamwe mu bakozi b'Umurenge, DASSO, RF, n’abajyanama b'ubuzima

️bakurikiranye iyubahirizwa ry'ingamba zo kwirinda COVID-19 mu tugali twose.

️Babayeho kandi kureba uburyo abaremye isoko rya Gatega bitwararika ku mabwiriza yo gukumira Coronavirus.

mu murenge wa Kavumu ubukangurambaga bwibanze ku ngamba zo gukumira Covid 19 ku barema isoko rya Birembo, no mu ma centres anyuranye.

 Mu murenge wa Muhanda ubukangurambaga bwo kwirinda COVID- 19 bwabereye mu isoko rya Gasiza.

mu murenge wa Sovu ubukangurambaga bwabereye mw’isoko no muri centre ya Birembo harebwa ko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

mu murenge wa Kageyo ubukangurambaga bwabereye mu tugari hifashishijwe megaphones. Hashyizwe imbaraga ku kwambara agapfukamunwa no kukagirira isuku ihoraho.

Kuwa 23 Gicurasi 2020

mu murenge wa Muhanda Team ya task force yo kwirinda COVID- 19 ku rwego rw' umurenge kuva saa 09h00 kugera saa 16h00 yakoreye mu isoko rya Gasiza hagamijwe

️kureba uko abaturage barema isoko bubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kwirinda COVID- 19. Hakurikiranywe ibi bikurikira:

️Gushishikariza abaturage kwambara udupfukamunwa, 

️gukaraba intoki mbere ko binjira mu isoko,

️guhana intera, abantu binjira muri boutiques umwe umwe️

Igikorwa cyitabiriwe n' abakozi ku murenge, Dasso, R.F, abajyanama b' ubuzima

mu Murenge wa Nyange abakozi n'inzego z'umutekano babyukiye mu gikorwa cy'ubukangurambanga ku abaturage baremye isoko rya Mutanoga rya Nyange mu kwirinda icyorezo cya COVID19 bambara udupfukamunwa no gukaraba intoki neza

mu murenge wa HINDIRO mu Kagari ka GATARE ubukangurambaga bwakozwe na bamwe mu bakozi b'umurenge n'abajyanama b'ubuzima.

mu murenge wa Muhororo ubukangurambaga mu kurwanya covid19 bwabereye mu tugari twose.

mu murenge wa Gatumba mu rwego rwo kureba uko amabwiriza yo kwirinda covid-19 yubahirizwa mw'isoko rya Cyome umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimye ibiri gukorwa asaba ko byakomeza.

mu murenge wa Sovu ubukangurambaga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bwakorewe mu du centres twose. Isuku y'agapfukamunwa yibanzweho.

Kuwa 24 Gicurasi 2020.

mu Murenge wa Hindiro, ku isoko rya Buyungu habereye ubukangurambaga bwo kwirinda COVID-19.

Ibyakozwe:

Kugenzura no gukangurira abarema isoko kwambara neza udupfukamunwa.

Kugenzura no gushishikariza abarema isoko gukaraba intoki.

 kwigisha abantu ko bagomba guhana intera hagati yabo (social distancing)

Byakozwe na ES /Hindiro Sector, HSO, DASSO, RF, NGALI, ES Gatare, abakuru b'imidugudu ya Gatare cell n'abajyanama b'ubuzima

mu murenge wa Kabaya

Urubyiruko rw'abakorera bushake rwakoze ubukangurambaga mu baturage bwo;

1. Kwambara neza agafuka munywa n'akamaro kako

2. Gukaraba intoki neza n'isabune n'akamaro kabyo

mu murenge wa Bwira ubukangurambaga ku kwirinda COVID-19 bwakorewe mw’ isoko rya Kayebe.

mu murenge wa Matyazo habayeho gukumira inzoga zipimirwa mu ngo abakekwa mu tugari bakagirwa inama.

mu murenge wa Kavumu igikorwa cyo gukangurira abantu kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid 19 cyabereye muri centre ya Kagano.

Kuwa 25 Gicurasi 2020

mu murenge wa Hindiro ubukangurambaga bwabereye mu isoko rya Gatega bwayobowe na TUYIZERE Anastase ES w'umurenge

mu murenge wa Kabaya team iyobowe na ES/Sector yagenzuye niba mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ubahirizwa mu tugari

mu murenge wa Muhororo ubukangurambaga bwo kurwanya Covid19 bwabaye mu tugari twose. Team iyobowe na Dasso coordinador wumurenge yagenzuye imyambarire y'udupfukamunwa

mu murenge wa Bwira abaturage bagezweho n' ibiza bibukijwe amabwriza ajyanye no gukumira Coronavirus mu gihe barimo guhabwa imfashanyo.

mu murenge wa Gatumba gukurikirana iyubahirizwa ryamabwiriza yokwirinda Covid19 mw'isoko rya Rusumo ryayobowe na ES Nzabamwita JMVianney.

mu murenge wa Ndaro ubukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 bwakorewe mu tugari twose bwibanze ku isuku y'agapfukamunwa n'intoki.

 

Kuwa 26/05/2020

mu murenge wa Ndaro habayeho

️ Gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu isoko ry'inka rya Kibanda.mu murenge wa Kavumu ubukangurambaga ku Kavumu zo kwirinda Covid 19 bwabereye muri centre ya Kagano.

mu murenge wa Hindiro hakomeje ubukangurambaga ku kurwanya COVID-19 hirya no hino mu tugari. Abaturage bakanguriwe kwambara udupfukamunwa no kutugirira isuku.

mu murenge wa Gatumba mu rwego rwo kugenzura ishyirwamubikorwa ry'amabwiriza arebana no kwirinda COVID-19

 ️hafashwe abantu 8 banyweraga inzoga mu kabari bashyikirijwe Police Stn Gatumba

️ubukangurambaga bwo gukumira COVID-19 bwabereye mw'isoko rya Rusumo no muri centre yaho.

 mu murenge wa Kabaya mu tugari

habaye igikorwa cyo gukomeza gushakisha ingo zahindutse utubari no gushishikariza abantu kwambara udupfukamunwa

 mu murenge wa Muhanda ubukangurambaga bwabereye mu isoko rya Gasiza. Abaremye isoko bibukijwe

️kwambara neza agapfukamunwa no kukagirira isuku ihoraho

️kwitwararika isuku y'intoki.

 mu murenge wa Sovu   gukurikirana uko gahunda yo kwirinda Coronavirus yubahirizwa byabereye mu isoko rya Birembo no muri centre y'aho.

Kuwa 27 Gicurasi 2020 

 mu murenge wa Kavumu ubukangurambaga ku ngamba zo gukumira Covid 19 bwabereye mu isoko rya Mutake. Abaturage bibukijwe kwambara udupfukamunwa no kutugirira isuku ihagije. mu murenge wa Muhororo habaye inama n'urubyiruko rw'abakorerabushake mu rwego rwo gukomeza guhangana na COVID-19.

mu murenge wa Gatumba ubukangurambaga bwabereye mu isoko rya Cyome, harebwa ko amabwiriza yo kwirinda Covid 19 yubahirizwa. Bwibanze ku kwambara agapfukamunwa no kukagirira isuku.

urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu murenge wa Bwira (Youth Volunteers) mu mpuzankano (uniforms) z'akazi kabo ka buri munsi harimo no kwigisha abaturage gukaraba intoki kenshi no kwambara udupfukamunwa kandi bakatugirira isuku.

mu murenge wa Kabaya urubyiruko rw'abakorerabushake rwakoze ubukangurambaga bwo kwirinda Coronavirus batoza abaremye isoko rya Kabaya kwambara agapfukamunwa no kukagirira isuku ihoraho.

mu murenge wa Ngororero ubukangurambaga bwakomeje mw'isoko no muri centre ya Ngororero. Bwibanze ku gutoza abaturage kwambara neza agapfukamunwa no kukagirira isuku ya buri munsi.

Kuwa 27 Gicurasi 2020

 mu murenge wa Kavumu ubukangurambaga ku ngamba zo gukumira Covid 19 bwabereye mu isoko rya Mutake. Abaturage bibukijwe kwambara udupfukamunwa no kutugirira isuku ihagije. mu murenge wa Muhororo habaye inama n'urubyiruko rw'abakorerabushake mu rwego rwo gukomeza guhangana na COVID-19.

mu murenge wa Gatumba ubukangurambaga bwabereye mu isoko rya Cyome, harebwa ko amabwiriza yo kwirinda Covid 19 yubahirizwa. Bwibanze ku kwambara agapfukamunwa no kukagirira isuku.

urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu murenge wa Bwira (Youth Volunteers) mu mpuzankano (uniforms) z'akazi kabo ka buri munsi harimo no kwigisha abaturage gukaraba intoki kenshi no kwambara udupfukamunwa kandi bakatugirira isuku.

mu murenge wa Kabaya urubyiruko rw'abakorerabushake rwakoze ubukangurambaga bwo kwirinda Coronavirus batoza abaremye isoko rya Kabaya kwambara agapfukamunwa no kukagirira isuku ihoraho.

mu murenge wa Ngororero ubukangurambaga bwakomeje mw'isoko no muri centre ya Ngororero. Bwibanze ku gutoza abaturage kwambara neza agapfukamunwa no kukagirira isuku ya buri munsi.

Kuwa 28 Gicurasi 2020

mu murenge wa Nyange

 urubyiruko rw'abakorerabushake

hamwe n'inzego zibanze, iz’umutekano n’abajyanama bubuzima, bakoze ubukangurambaga mu baturage baremye isoko rya Mutanoga bwo kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda icyorezo cya Covid 19.

mu murenge wa Kabaya urubyiruko rw’abakorerabushake bakoze ubukangurambaga mu baturage bwo kwambara neza agafuka munwa n'akamaro kako, gukaraba intoki neza n'isabune n'akamaro kabyo,

Banashishikarije abaturage gukomeza kwirinda no kurinda bagenzi babo bubahiriza amabwiza uko yashyizweho

mu murenge wa Muhororo urubyiruko rw'abakorerabushake rwagiranye inama n'umunyamabanganshingwabikorwa rwiyemeza

gufatanya n'inzego zibanze ubukangurambaga bwo kurwanya COVID-19 19                              

gutangirira igikorwa hamwe(launching) kuwa gatandatu saa 8h00 za mugitondo mwisoko rya Kazabe no mu santre ya Myiha.                                  

gukorera mu mazone bivuze ko utugari tubiri tuzifatanya

1)Bweramana&Sanza

2) Rugogwe &Myiha

3) Rusororo &Mubuha

kugirango igikorwa gihabwe ingufu.  

guhyiraho abahagarariye zone bazajya ba reporting kugirango ibikorwa bihurizwe hamwe ku rwego rwumurenge. wa w'umurenge.

mu murenge wa Ndaro habayeho gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu isoko rya Bijyojyo.

Kuwa 29 Gicurasi 2020

mu murenge wa Bwira umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Abiyingoma Gerard yakoranye inama n'abakozi b'umurenge baganira ku ngamba zo gukomeza gukumira Coronavirus hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

mu murenge wa Kageyo ubukangurambaga bwibanze

️ku kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo gukumira Coronavirus muri centre ya Kariha,

️gukangurira abaturage baremye isoko rya Birembo gukoresha neza udupfukamunwa nk'uko amabwiriza abisaba.

mu murenge wa Kavumu hakomeje ubukangurambaga mu masoko ya Mutake na Kasumo.

Abaturage bibukijwe kwambara udupfukamunwa no kutugirira isuku ihagije.

mu murenge wa Gatumba amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahurijwe mw’isoko rya Rusumo. Abariremye bakarabye intoki mbere yo kuryinjiramo, bari bambaye udupfukamunwa, intera ya m1 hagati y'umuntu n'undi yubahirijwe.

mu murenge wa Hindiro mu rwego rwo kwirinda COVID-19 cyane cyane ku baturage baremye isoko rya Gatega habayeho gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu isoko. Imyambarire y'agapfukamunwa n'isuku yako nabyo byitaweho.

️ku bufatanye bw'Umurenge wa HINDIRO n’Umufatanyabikorwa VISION FOR LIFE ICYUSA hubatswe amavomo rusange 8 mu marembo yombi y'isoko.

Iyo migezi yatangiye gukoreshwa uyu munsi kuwa 29/05/2020.

Iki gikorwa kizafasha cyane abaturage gukaraba neza kandi vuba.

mu murenge wa Sovu hakurikiranwye igikorwa cyo kureba uburyo hubahirizwa ishyirwamubikorwa ryo kwirinda COVID-19 mu isoko rya Birembo.  Cyayobowe na ES w'umurenge hagenzurwa niba udupfukamunwa twambawe neza kandi dufite isuku nk'uko amabwiriza abisaba.

 

Kuwa 30 Gicurasi 2020

 Mu murenge wa Kavumu kugenzura iyubahirizwa ry'ingamba zo kurwanya covid 19 byabereye muri centre ya Gacaca my kagari ka Gitwa na Mayengu muri Murinzi.

 mu murenge wa Gatumba mu kagari ka Cyome ahabera isoko hagenzuwe uko amabwiriza yo kwirinda coronavirus yubahirizwa mwisoko rya Cyome Byayobowe n'umukozi ushinzwe ubuzima Hirwanimana Jacques Nelson.

mu murenge wa Muhororo ku bufatanye n'urubyiruko rw'abakorera bushake (youth volunteers) habaye ubukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 muri centre ya Kazabe.

mu mudugudu wa Cyambogo akagali ka Nsibo Umurenge wa Nyange abakozi b'Umurenge n'inzego z'umutekano hamwe n'urubyiruko babyukiye mu gikorwa cy'ubukangurambaga mu kwirinda COVID 19 mu isoko rya Mutanoga

mu umurenge wa ES sector yayoboye Igikorwa cyo kugenzura ishyirwa mubikorwa by'amabwiriza yo Kwirinda COVID-19 mu isoko rya Kabaya no muri centre yaho.

mu murenge wa Ngororero mw'isoko no muri centre ya Ngororero ubukangurambaga bwakozwe hifashishijwe megaphones.

Inzego z'ubuyobozi, iz'umutekano urubyiruko rw'abakorerabushake bakanguriye abaje mw'isoko

️kwambara udupfukamunwa neza no kutugirira isuku ihoraho

️kubahiriza intera ya m1 hagati y'umuntu n'undi

️gukaraba intoki kenshi n'amazi meza n'isabuni

️kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuwa 31 Gicurasi 2020

mu murenge wa Matyazo hatahuwe abantu barimo gusengera unurwayi birengagije amabwiriza yerekeye COVID-19.  Bashyikirijwe police nyuma yo kwibutswa ko amabwiriza abuza abarurage kwegerana baremye udutsiko kandi ko abasaba kwambara udupfukamunwa.

mu murenge wa Bwira, akagari ka Kabarondo Dasso, abajyanama b' ubuzima youth volonteers n’inkeragutabara bazindukiye mw’isoko rya Kayebe mu gikorwa cyo kurushaho gushyira mubikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid19 aho abaje mu isoko baba bambaye agapfukamunwa, kandi bakanakaraba intoki

 Intera iri hejuru ya metero imwe hagati yumuntu nundi yubahirijwe.

mu murenge wa Muhororo Urubyiruko rw'abakorerabushake na DASSO bakoze ubukangurambaga bugamije kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 19.

Bafatanyije na ES w'umurenge Bwana NZABAKURIKIZA Alphonse.

Ubutumwa bwibanzweho:

 

1️. Kwambara neza agapfukamunwa

2️. Kwirinda ihererekanya ryamafranga muntoki, hakoreshwa MOMO mu bacuruzi

3️. Kubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.

4️. Gukaraba intoki namazi meza n'isabune. Ubukangurambaga bwabereye muri centre yubucuruzi ya Myiha no mw'isoko rya Kazabe.