Ngororero: ikibazo cy'ubucucike mu mashuli kigiye gukemuka

 Kuri uyu wa mbere tariki ya 1/06/2020 Umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid ari kumwe n'inzego z'umutekano n'abaturage babyukiye mu muganda wo gusiza ibibanza hatangizwa iyubakwa ry'ibyumba  by'amashuli 529 n'ubwiherero 747.
Igikorwa  cyabaye mu mirenge yose uko ari 13. Ku rwego rw'Akarere cyabereye mu murenge wa Muhororo ku rwunge rw'amashuli rwa Kanogo.

 

Abaturage bishimiye ko ikibazo cy'ubucucike n'ingendo ndende abana bakoraga bajya/bava kw'ishuli mu  mirenge imwe n'imwe nka Nyange kigiye kubonerwa umuti.
 Aya mashuli azuzura mu mwaka w'ingengo y'imari 2020/2021.
Mu Karere ka Ngororero kandi ubu harimo kubakwa ibyumba by'amashuli 111 n'ubwiherero 162 birarangirana n'uku kwezi kwa Kamena 2020.

Nyuma y'umuganda Umuyobozi  w'Akarere yasabye abaturage kumva ko amashuri azubakwa ari ayabo bityo ko bagomba gukomeza gutanga umuganda akuzura  mu gihe gito.
Yishimiye ko abaturage bitabiriye umuganda bambaye udupfukamunwa, abasaba kubahiriza n'andi mabwiriza yose ajyanye no kwirinda COVID-19 harimo:
Guhana intera ya metero hagati y'abantu n'abandi
Kugira no kumenyera umuco wo gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune.

Yibukije abaturage ko bakwiye kwishyura Mutuelle de Santé kare kuko hatazabaho kongererwa kwa kwezi nk'ibisanzwe.
Umuganda wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

 

Umuganda wo gusiza ibibanza wabereye mu mirenge yose