Bwira na Kabaya: urubyiruko rw'abakorerabushake mu bikorwa byo gukumira Coronavirus

Kuri uyu wa 16/05/2020 guhera saa 9h00' kugeza 14h00'
Urubyiruko rw'abakorera bushake mu murenge wa Kabaya, akagari ka Kabaya  rwakoze igikorwa cyo gukomeza gushishikariza abaturage kwirinda icyorezo cya Corona Virus bakomeza:

1.gukaraba intoki n'amazi meza ndetse n'isabune.
2. Kwambara neza agafuka munywa  bakurikiza amabwiriza ndetse birinda abatubuzi.
3. Gukomeza kubahiriza amabwiriza ya leta ajyanye no gukumira ikwirakwira rya Covid 19 harimo gukomeza kubahiriza gahunda ya metero bategeranye aho bahurira

Mu murenge wa Kabaya                                            Mu murenge wa Bwira

Muri iki gitondo cyo kuwa 17/05/2020 Urubyiruko rw'abakorera bushake mu murenge wa Bwira akagari ka Kabarondo ruri mu bukangurambaga bwo kwirinda no gukumira icyorezo cya CORONA VIRUS mu isoko rya Kayebe kuri ibi bikurikira:

- urubyiruko rwahawe udupfukamunwa  rujya impande zose zinyuramo abantu kugirango buri wese akabone mu buryo bworoshye

- Abandi bari kujya bongera amazi muri kandagira ukarabe

Igikorwa kiracyakomeje kugeza saa cyenda isoko riremuye

Urubyiruko rw'abakorerabushake mu murenge wa Bwira

Urubyiruko rw'abakorerabushake mu murenge wa Kabaya