Ngororero: Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi ikomeje kwegera abo byagizeho ingaruka

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16/05/2020 Minsitiri wa ministeri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi Kayisire Marie Solange yakoreye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero aho yari aje kwirebera uko ibiza byatwaye ubuzima bw'abantu, bikangiza ibikorwa remezo birimo imihanda n'ibiraro akanahumuriza abaturage bahuye n'ingaruka zabyo.

Minister Kayisire n'abo bari kumwe basuye ikiraro cy'ahitwa ku rutindo gihuza imirenge ya Muhororo, Kageyo, Kavumu na Sovu babona uburyo cyangiritse; babonye uburyo
inkangu yangije kuri stade ya Ngororero,
banasura abaturage bimuwe n'ibiza bacumbitse mw'ishuli  GS Kabaya.

                       Imihanda ihuza imirenge n'Akarere yarangiritse cyane

Aganira n'imiryango 30 igizwe n'abaturage 135 yimukiye muri GS Kabaya,
Minisitiri Kayisire yabashyikirije intashyo ya Nyakubahwa Prezida wa Repubulika ibahumuriza kandi ibasaba gukomera.
 Minisitiri Kayisire yakomeje abashimira  uburyo bihuse kuva ahantu hatera akaga ubuzima bwabo,  ashimira ubuyobozi bw'Akarere uburyo bwitaye mu gutabara  abaturage, anasaba ko imbaraga bashyize mu kwirinda ibiza ari nazo bashyira mu gukaza  ingamba zo guhangana na COVID-19.
Yashoje yizeza AKarere ubufatanye mu guhangana n'ingaruka zatewe n'ibiza cyane cyane mu gutanga ubufasha bwihuse.

Imfashanyo z'ibiribwa byibanze zageze mu mirenge yose


Twabamenyesha ko imfashanyo y'ibiribwa by'ibanze imaze gushyikirizwa abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza mu mirenge yose uko ari 13.
Uru ruzinduko rwa minister Kayisire ruje rukurikiye urwa mugenzi we wa Minaloc Professor Shyaka Anastase yakoze ku munsi w'ejo tariki ya 15/05/2020 nawe areba uburyo ibiza byazahaje abaturage anabagezaho ubutumwa bwo kubahumuriza.