"Urubyiruko rwiga imyuga rwahisemo neza"- Guverineri Habitegeko

 Guverineri w'Intara y'iburengerazuba Bwana Habitegeko François yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 27/04/2021.
Yabanje gusura ibitaro by'Akarere  bya Muhororo mu murenge  wa Gatumba yibonera uburyo inyubako zabyo zishaje kuko byubatswe mu 1936.
 Yemeye kuzakora ubuvugizi kugirango byubakwe.
Ibitaro biha serivisi abaturage 199,152 birenze ubushobozi bifite. Bifite kandi ikibazo cy'abakozi badahagije.
Governor Habitegeko yakomereje uruzinduko mu murenge wa  Muhororo asura TVET Muhororo irimo kwagurwa hubakwa amacumbi 2 y'abanyeshuli, inzu yo gufatiramo amafunguro n'ibyumba 6 by'amashuli ku nkunga ya Swiss Contact.
 Yaganiriye n'abanyeshuli abereka ko bahisemo neza bakiga imyuga kuko bazarangiza bategerejwe kw'isoko ry'umurimo.
 Mu  murenge wa Muhanda yasuye model village ya Kazuba. Abaturage  batari bafite aho kuba bamugaragariza ko bishimiye amazu bubakiwe ubu bakaba  batekanye.
 Guverineri yaje aherekejwe na ES w'Intara na Division commander. Yakiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere.
 Uruzinduko rwabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

                URUZINDUKO RWA GUVERINERI HABITEGEKO RFANCIS MU MAFOTO

1.Mu bitaro by'Akarere bya MUHORORO

2. Muri TVET Muhororo

3. Muri Model village ya Kazuba mu murenge wa Muhanda