Ikoranabuhanga muri gahunda ya Ejo Heza rizafasha mu bukangurambaga bwimbitse

Abakangurambaga b'iterambere bashinzwe amahugurwa mu mirenge bahawe tablets zirimo amashusho n'amajwi bifasha kwigisha gahunda ya Ejo Heza.
Ibi bikoresho by'ikoranabuhanga byatanzwe ku bufatanye bw'Akarere na Care International.
 Igikorwa cyayobowe na VM/FED Bwana Uwihoreye Patrick ari kumwe n'intumwa za Care International.
Vm FED  Uwihoreye yagize ati  igihe tugezemo kirasaba buri wese  kwiteganyiriza muri Ejo Heza kugirango atazavaho abera Leta umuzigo. Ati iyo witeganyirije uba utanze umuganda mu kwiyubakira igihugu nawe ubwawe.
 Intumwa ya Care International yerekanye ko amatsinda  yahawe izi tablets azarushaho gukora ubukangurambaga bwimbitse kandi ko  nazikoresha neza Akarere ka Ngororero kazaza kw'isonga muri gahunda ya EJO HEZA.