Ngororero: ababyeyi baributswa gushaka umwanya uhagije wo kwita ku bana babo babarinda imirire mibi n'igwingira

Byavugiwe mu nama nkomatanyanzego yo kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana batoVm Asoc Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine afungura iyi inama yavuze ko ku bufatanye bw'Akarere n'abafatanyabikorwa imirire mibi igenda igabanuka kandi ko intego ari kuyihashya burundu.
 Yasabye inzego zose zItabiriye iyi nama gukurikiranira hafi inkunga zitangwa harebwa niba zikoreshwa neza icyo zagenewe ku buryo abana bava mu mirire mibi n'igwingira.
Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima Madame  MUKAMANA Soline yerekanye ku buryo burambuye uko ikibazo gihagaze mu Karere ka Ngororero  n'ibyakozwe mu kugishakira ibisubizo. 
 Yagize ati kuba tukibona abana bari mu mutuku kandi harabonetse ingufu zihagije z'abafatanyabikorwa birasaba gukora ku buryo budasanzwe.
Abitabiriye inama basesenguye  ko kugirango imirire mibi n'igwingira ry'abana bicike ubufatanye bw'inzego zose ari ngombwa hamwe no gutanga raporo zigaragaza ukuri kuri mu baturage.

Ababyeyi b'abana bibukijwe gushaka umwanya uhagije wo kwita ku bana babo kuko hari aho usanga bari mu mirire mibi n'igwingira kandi batabuze ibyangombwa bikenerwa mu guhashya iki kibazo ahubwo ari umwete muke w'ababyeyi wo kwita kubana mu kubategurira indyo yuzuye.