Ngororero: abana bafite ubumuga bahawe ibikoresho bibafasha kugana ishuli

Abana bafite ubumuga biga mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu w’amashuri abanza; bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe; bahawe ibikoresho by’ishuri birimo imyenda y’ishuri, inkweto, amakayi, amakaramu n’ibindi
 Babihawe n'umushinga Mureke-Dusome ushyirwa mu bikorwa na Save the Children ku nkunga ya USAID.
Ubushakashatsi bwakozwe n’uyu mushinga muri 2020, bwagaragaje ko 69% by’abana bafite  ubumuga bakeneye ibikoresho by’ishuri, insimburangigo, inyunganirangingo n’ubuvuzi kugira ngo babashe gukomeza kwiga neza.
 Mu Karere ka Ngororero abana bafite ubumuga 156   bazahabwa ibi ibikoresho.