Ngororero:gushimira abesheje imihigo no kunenga abadindiza iterambere bizashyirwamo imbaraga

Ni umwe mu myanzuro yafashwe na Komisiyo y’Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero yateranye  kuri uyu wa 20/04/2021.
 Ku murongo w’ibyigwa:
 aho imihigo ijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage igeze ishyirwa mu bikorwa.
Abayitabiriye
- Abajyanama bayigize barimo
VM/ASOC Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine
- Inzego z’umutekano zunganira mu gukurikirana iyi mihigo.
- abakozi b'Akarere bakurikirana iyi mihigo umunsi ku wundi.


 Ibyasabwe gushyiramo imbaraga:
1.    Gufatikanya gushaka ibikoresho bitaraboneka ku nyubako z’amashuri harimo ibirahuri, n’intebe;...
2.    Gufatikanya kubaka inkuta zifata amashuri haherewe ahari imikingo miremire ishobora guteza impanuka, igatuma amashuri ashobora gusenyuka;
3.    Gufatikanya kubona ibikoni aho bitari mu rwego rwo kwimakaza gahunda y’ifunguro rifatiwe kw’ishuri kuri buri munyeshuri;
4.    Gufatikanya kongera ubwitabire bw’abana mu mashuri yose;
5.    Kwihutisha umuhigo wo kubonera insimburangingo n’inyunganirangigo ku bazihabwa;
6.    Gukomeza kongera imbaraga mu muhigo w’ubwisungane mu kwivuza hanagaragazwa urutonde rw'abatararawutanga;
7.    Gukomeza gufatikanya mu gushyira mu bikorwa imihigo itareswa 100 %;
8.    Hasabwe ko  bitarenze kuwa 20/06/2021, imicungire y’amacumbi y’abarimu yanozwa ndetse n’imikoreshereze y’ibyumba by’amashuri hamwe na hamwe , aho bikoreshwa icyo bitagenewe bigakosorwa;
9.    Hasabwe ko hakomeza gusurwa abagenerwabikorwa bafashwa na Leta batishoboye hagamijwe kureba aho bageze biteza imbere kandi hakagenzurwa ko abahabwa iyo nkunga aribo bayemerewe, niba inakoreshwa icyo yagenewe.
10.    Hasabwe ko umuco wo gushimira abesheje imihigo washyirwamo imbaraga ndetse no kunenga abadindza iterambere nabyo bigakorwa.