Ngororero: "WINSIGA DUFATANYE" izafasha gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage


Ku rwego rw'Akarere yatangijwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid mu murenge wa Muhororo.
  Ibyibanzweho:
1) Kwimakaza umuco w'isuku mu ngo, ku bana, ndetse naho abantu benshi bahurira.
2) Gukumira indwara ziterwa n'imirire mibi
3) Kongera kunoza no kubarura ingo zifite ibibazo bya HSI (New Profiling of HSI)
4) Kubaka amazu y'abahuye n'ibiza baguriwe ibibanza
 Imyanzuro:
1) Gukora raporo y'ibikorwa bya HSI (isuku) buri munsi; kuva ku isibo kugera ku zindi nzego
2) Hemejwe ko bitarenze kuwa 31/05/2021, inzu zose z'abahuye n'ibiza ziba zuzuye kandi zifite ubwiherero. Iyi gahunda izamara ukwezi kandi irakorwa mu mirenge yose.