Ngororero: icyumweru cy'icyunamo cyashojwe hunamirwa inzirikarengane ku nzibutso za Cyome na Kibilira

 
Ku rwego rw'Akarere ka Ngororero gusoza icyumweru cy'icyunamo byararanzwe no gushyira indabo ku nzibutso za Cyome na Kibilira.
Urwibutso rwa Cyome rwubatse ku mugezi wa Nyabarongo waroshywemo inzirakarengane zitabarika zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.
Urwibutso rwa Kibirira rushyinguwemo inzirakarengane 26.715.
 Umuyobozi  w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid yihanganishije imiryango y'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi; agaruka no ku mateka ya jenoside mu cyahoze ari komini Kibirira avuga ko yateguwe guhera 1990.
 Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngororero Bwana Niyonsenga Jean d'Amour yashimiye inzego zitandukanye zikomeje kuba hafi abarokotse jenoside anashimira uburyo aba bamaze kwiyubaka.
 Uyu muhango witabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano, abahagarariye imiryango y'ababuze ababo, abahagarariye abayobozi  b'amadini n'amatorero n'abaturage.

GUSOZA ICYUMWERU CY'ICYUNAMO MU MAFOTO