Ngororero: Abagize urwego rwa DASSO baremeye imiryango 14 y'abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi


Igikorwa cyayobowe na DO Telesphore MUNYANEZA Acting DASSO Coordinator Ngororero  District ari kumwe na Perezidante wa AVEGA mu Karere ka Ngororero Madame  KANGABE Appolinarie.
 Buri muryango wasuwe n'abagize DASSO maze  ushyikirizwa nibura inkoko 3 zitera zo kuwufasha mu mibereho ya buri munsi.
 Inkoko zatanzwe zose hamwe ni 43 zifite agaciro ka 215 000F yatanzwe n'abagize DASSO bakorera mu karere ka Ngororero.

DO Munyaneza Telesphore yasobanuye ko baremeye imiryango itishoboye, kugira ngo ijye ibasha gukemura utubazo twa hato na hato no kunoza imirire.

 Yavuze ko iki gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye bazagikomeza. Ati: “Tuzakomeza tugere no ku bandi bababaye, tuzakomeza kwegeranya ubushobozi ku buryo dushobora no kuzava ku nkoko tukabaremera itungo ryisumbuyeho”.

Perezida wa AVEGA mu Karere ka Ngororero Kangabe Appolinarie, yasobanuye ko mu bahawe inkoko harimo abapfakazi ba Jenoside bafite uburwayi n’abageze mu zabukuru, bityo amagi bazajya babona azajya abunganira mu mirire.

Yagaragaje ko iyo habaye igikorwa nk’iki cyo koroza abarokotse Jenoside batishoboye bitarangirira aho gusa ahubwo bakomeza kubakurikirana babagira inama kugira ngo amatungo borojwe abagirire akamaro kandi boroze n’abandi.

Yagize ati: “Turabakurikirana ku buryo uwahawe itungo yoroza mugenzi we utarifite. Ubushize hari abahawe ihene, zarabyaye na bo boroza bagenzi babo”.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe aya matungo magufi, bashimye iki gikorwa, kuko iyo hari ababasuye, bibagaragariza ko batari bonyine.