Ngororero: hatangiye isuzuma ry'abana bafite ubumuga bazavurwa ku nkunga ya Save the Children

Birakorwa n'itsinda ry'abaganga 14  baturutse muri HVP ( Home de la Vierge des Pauvres) Gatagara.
Kuri uyu wa 15/02/2021 byatangiriye mu mavuriro ya Rususa mu murenge wa Ngororero na Muramba mu murenge wa Hindiro hasuzumwa abana 48. Abafite ubumuga bukomeye bazakomereza i Gatagara aho bazitabwaho by'umwihariko. Hazasuzumwa abana bagera kuri 216
 Iri tsinda ryari riyobowe na Dr Kalimba Bernard ryabanje kuganira na V.Mayor Asoc Madame Mukunduhirwe Benjamine.  Ejo igikorwa kizakomereza mu mavuriro ya Ramba na Sovu kikazagera mu mirenge yose.

Imibare dukesha umukozi w'Akarere ufite mu nshingano abafite ubumuga bwana Ndayambaje Galois Vedaste iragaragaza ko abana bafite ubumuga bagera ku 1583. Muri bo 310 bafite hagati y'imyaka 3 n'imyaka 7; muribo hakazasuzumwa abagera kuri 216.

Abantu bakuru bafite ubumuga Kuva ku myaka 18 gusubiza hejuru ni 5859. Mu karere kose harabarurwa abafite ubumuga bagera kuri 7442.