Ngororero:ukwisuzuma (auto evaluation) mu kwesa imihigo y'umwaka wa 2020/2021 birakomeje

Kuri uyu wa 15/02/2020 igikorwa cyayobowe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid ari kumwe na komite  Nyobozi n'inzego z'umutekano.
 Buri shami  ryagaragaje aho rigeze ryesa imihigo nyuma habaho kujya inama.
 Abakozi b'Akarere bashizwe gushyira imihigo mu bikorwa bibukijwe iby'ingenzi bikurikira:
- Gukomeza gutahiriza  umugozi umwe nk'abashinzwe imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ryabo
- Guhoza ku mutima  inshingano zo guteza imbere igihugu bahoza umuturage kw'isonga.  
- Kunoza amafoto aherekeje ibikorwa by'imihigo
- Buri shami rigomba kwesa imihigo rigaragaza udushya ryakoze k'ubufatanye n'abafatanyabikorwa b'Akarere.
- Abayobozi b'amashami bibukijwe ko aho babona bafite imbogamizi mu kwesa imihigo batazuyaza kugisha inama Komite Nyobozi n'inzego z'umutekano.
-Itsinda ryashyiriweho gukurikiranira hafi iyeswa ry'imihigo  rigomba kugaragaza ibyo ryakoze  mu gufasha amashami kwesa imihigo.
- gukomeza kwesa imihigo hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19