Ni umugezi ukorwaho n'uturere twa Ngororero, Nyabihu, Musanze, Burera na Gakenke. Ukikijwe n'imisozi miremire ihanamye, ibamo utugezi twinshi tuwirohamo.
Iyi misozi ikunze kwibasirwa n'ibiza biterwa n'imvura nyinshi n'inkangu.
Kimwe n'indi migezi itemba muri utu turere twavuzwe hejuru Mukungwa igomba kubungwabungwa.
Ni muri uru rwego kuri uyu wa 09/02/2021 Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick ari kumwe n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Abiyingoma Gerard, umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Matyazo Bwana Tuyishime Dieudonné, umuyobozi w'Ishami ry'ubuhinzi n'umutungo Kamere mu Karere Bwana Ntazinda Rongin, umukozi w'Akarere ufite ibidukikije mu nshingano ze Bwana Munyarukiko Aloys n'abandi batekinisiye bakiriye itsinda riyobowe na Bwana Jules Rutebuka ry'impuguke zoherejwe n'Ikigo cy'Umutungo Kamere w'Amazi.
Bunguranye ibitekerezo ku nyigo ijyanye no kubungabunga icyogogo cy'umugezi wa Mukungwa hibandwa ku bikorwa byo kubungabunga ibidukijije no guteza imbere imibereho y'abaturage idashingiye ku buhinzi gusa. Ibiganiro nk'ibi izi ntumwa zabikoreye mu turere twavuzwe hejuru.
Nyuma y'ibiganiro byabereye ku Karere bagiye gusura aho umugezi wa Rubagabaga uhurira na Mukungwa mu rwego rwo kuganira n'abaturage ku bibazo baterwa n'imyuzure.
Amasuri aturuka mu misozi ikikije uyu mugezi kimwe n'imigezi iwirohamo bikunze gutera imyuzure mu kibaya cya Mukungwa ikangiza imirima y'umuceli. Umwaka ushize mu murenge wa Matyazo imyuzure yangirije hegitari 25 z'imirima y'umuceli kuri 53 zibarirwa muri uyu murenge.
Mu kubungabunga ibyogogo by'imigezi nka Sebeya, Nyabarongo, Secoko, Satinsyi...mu Karere ka Ngororero hifashishijwe gutera imigano ku nkombe z'imigezi, gukora amaterasi y'indinganire n'ayikora, guca imiringoti no gutera imirwanyasuli, gutera amashyamba, gufata amazi ava ku bisenge by'amazu,....
Mu kubungabunga inkombe z'imigezi hifashishwa n'imigano