Komite Nyobozi ifatanije n'inzego z'umutekano, abakozi bo mw'ishami ry'ubuzima yasuye imirenge tariki 4/02/2021 hagamijwe ubugenzuzi ku ishyirwamubikorwa rya gahunda zirebana no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage (Human Security Issues).
Byabereye mu mirenge ku buryo gukurikira:
Mu murenge wa Nyange igikorwa cyayobowe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid ari kumwe n'umuyobozi w'ingabo mu turere twa Rutsiro na Ngororero Major Gashumba na NISS
Mu murenge wa Kavumu igikorwa cyayobowe na VM/FED Bwana Uwihoreye Patrick ari Kumwe na DPC SP KAREGA.
Mu murenge wa Kabaya ubugenzuzi bwakozwe na V/M Asoc Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine ari kumwe n'ushinzwe services z'abinjira n'abasohoka, na DG w'ibitaro bya Kabaya.
Murenge wa Muhanda igikorwa cyayobowe na E.S District Bwana ABIYINGOMA Gerard ari kumwe na Twice PC 33 Btn ikorera mu turere twa Ngororero na Rutsiro.
Ubugenzuzi bwabereye kandi no mu mirenge ya Sovu, Muhororo, Bwira na Kageyo.
Ibyagenzuwe :
- Imitangire ya raporo z'inama za Taskforces za HSI mu mu mirenge n' utugari,
-ibyakozwe mu gukemura HSI mu tugari.
- ibikorwa byo kubakira abatishoboye amazu, ubwiherero n'ibiraro by'amatungo
- kurwanya imirire mibi
- gahunda ya Ejo Heza
- ibikorwa bya VUP.
Hanagenzuwe aho inyubako z'amashuli zigeze.
Nyuma y'igenzura ubuyobozi bw'imirenge n'utugari bwasabwe gukomeza gushyira imbaraga mu kunoza ibitarangira neza.
Mayor mu murenge wa Nyange V/M FED mu murenge wa Kavumu
V/M ASOC mu murenge wa Kabaya DES mu murenge wa Muhanda.