Ngororero: Urwego rw'umuvunyi rurashimira imikorere n'imikoranire y'Akarere ka Ngororero mu gukemura ibibazo by'abaturage


Byatangahwe n'umukozi w'uru rwego Bwana Kaneza Michel mu nama yagiranye  na  Komite Nyobozi y'Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, inzego z'umutekano n'abaoizi bo mw'ishami ry'imiyoborere myiza.
Inama yitabiriwe kandi n'umuyobozi w'ishani rya REG mu Karere ka Ngororero kubera ibibazo byinshyi bijyanye n'ingurane iki kigo kibereyemo abaturage.
Inama ije ikurikira uruzinduko Umuvunyi mukuru yagiriye muri aka Karere muri Gashyantare 2020.
Ubwo yasuraga aka Karere hakiriwe ibibazo 259, hakemuka 119 ubuyobozi bw'Aakarere busigarana inshingano yo gukemura ibibazo bisigaye 140 byiganjemo ibibazo by'ingurane ku mitungo y'abaturage yangirijwe ku nyungu rusange z'ibikorwa by'iterambere.

Nk'uko bayagaragajwe n'umukozi w'ishami ry'imiyoborere myiza madame Musabeyezu Charlotte Magingo aya byabonewe ibisubizo ku kigero  cya 50% kuko 70 muribyo byarakemutse.

Madame Musabayezu yanagaragaje umwihariko w'ibibazo by'ingurane yerekana ingano yabyo  n'uburyo byakemuwe ukurikije urwego rwabishyikirijwe:
Akarere ubwako kakemuye 149/155 bingana na 88%, REG 981/1893 bihwanye na 51,7%, RTDA 510/799 bingana na 63,8%.
Uretse ibibazo bijyanye n'ingurane hari n'ibyerekeye ibyangombwa by'ubutaka.


Twibutse ki Inama Njyanama y'Akarere yafashe umwanzuro ko umuturage abanza guhabwa ingurane mbere y'uko hari igikorwa cy'inyungu rusange cyagira icyo gihindura ku mutungo we kandi bigakorwa mu bwumvikane.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid wari uyoboye iyi nama yavuze ko kuba Urwego  rw'Umuvunyi rwasuye aka Karere ari inkunga ikomeye mu gukemura ibibazo by'abaturage. Yanashimiye uburyo rukora ubuvugizi ku bibazo byarenze ubushobozi bw'Akarere .
Bwana Kaneza nawe yashimiye akarere ka Ngororero uburyo gashyira umuhati mu gukemura ibibazo by'abaturage . Yagize ari ibi  biragaragarira muri raporo zitangirwa ku gihe. Ati ibi bifasha gushimangira ihame ry'imiyoborere myiza bityo umuturage agahora kw'isonga.


Iyi nama ibaye nyuma y'uko hashojwe icyumweru cyahariwe ku rwanya ruswa n'akarengane  Iki cyumweru cyaranzwe n'ibiganiro bitandukanye birimo icyo umushinjacyaga mukuru yagiranye na komite z'abunzi, abavuga  rikumvikana n'abayobozi b'imidugudu.