Amashuli afite abanyeshuli biga bacumbitse arasabwa gushyiramo imbaraga zidasanzwe mu kwirinda Covid-19.

Ibi byasabwe n'abagize Task Force yo kwirinda Koronavirusi  ku rwego rw’Akarere  bakoreye inama mu uurenge wa Gatumba .
 Inama yayobowe n’Umuyobozi  w’Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid, yari yatumiwemo  n’abayobozi b’Ibigo by’Amashuli bicumbikira abanyeshuli.
 Abayobozi b’ibitaro by'Akarere (MUHORORO na KABAYA ) bagaragarije abitabiriye inama  uko icyorezo gihagaze muri rusange muri zone y’ibitaro bayobora.

Hafashwe  imyanzuro ikurikira:
-Kurushaho kubahiriza amabwiriza yashyizweho  na MINISANTE  ifatanije na MINEDUC mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi mu bigo by’Amashuli
-Hasabwe Ko Task Force yo kwirinda COVID-19 mu mashuli  ikora neza
-Abayobozi b’Ibigo by’amashuli basabwe kurushaho Kunoza isuku ,kongera Kandagirukarabe mu bigo by’Amashuli
-Abayobozi b’ibigo by’Amashuli basabwe ko buri munsi bajya basobanurira abanyeshuli uko indwara ya Koronavirusi yandura, ibinenyetso  byayo n’uko yirindwa
-Hemejwe ko ibigo by’Amashuli bizajya bigenzurwa harebwa ko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi yubahirizwa mu bigo by’Amashuli
- Ibigo by’amashuli byasabwe gushyiraho uburyo bwo gukurikirana abana bava  mu Kigo bajya kwivuza
- Nta mwana wemewe gusohoka mu kigo
- Hemejwe ko abana bose biga baba mu Kigo
-Abayobozi b’ibigo by’Amashuli biyemeje gushyira mu bikorwa Imyanzuro yafashwe kugirango hakumirwe ubwandu bwa Koronavirusi mu bigo by’Amashuli

Mayor NADAYAMBAJE yasabye abayobozi b'amashuli gushira imbaraga sidasanzwe mu kwirinda Coronavirus mu mashuli