Umurenge wa Ndaro: urubyiruko rwakoze amaterasi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije mu mushinga wa ECOBRIGADE rwatewe inkunga ya miliyoni 50


 Rwayishyikirijwe na Minister w'urubyiruko n'Umuco Hon. MBABAZI Rose Mary.
Uru rubyiruko rwibumbiye mu matsinda 10 buri tsinda ryahawe 5.000.000 frws. Muri yo hari irizahinga imbuto za marakuja, hari irizagura imashini zisya mu rwego rwo gutunganya umusaruro w'ibinyampeke n'irizakora ubudozi.
Iyi nkunga yaje isanga 4.478.100frws urubyiruko rwagiye rwizigama ku mafaranga bahembwaga
 mu mushinga wavuzwe hejuru.
 Iki gikorwa cyabanjirijwe n'umuganda wo gutera ibiti by'imbuto ziribwa mu mudugudu w'icyitegererezo wa Kibuga mu kagari ka Bijyojyo mu murenge wa Ndaro.
 Minister Mbabazi yari kumwe na  Governor, Division  Commander  Western Province, intumwa z'abafatanyabikorwa nka UNDP na COIKA.
Bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid.