Ngororero: abafite ubumuga bishimiye intambwe bamaze kugeraho

 Babitanzeho ubuhamya ku munsi mpuzamahanga w'abafite ubumugawabaye kuri uyu wa 3/12/2020 mu murenge wa Gatumba ku rwego rw'Akarere

Insanganyamatsiko: "Duteze imbere serivisi z'ubuvuz no guhangana n'ibyorezo ku bantu bafite ubumuga" hijihijwe umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga n'imyaka 10 NCPD imaze ishinzwe

Ntyirabandora Clementine  mu buhamya yatanze yavuze ko nta muntu ufite ubumuga ugisaba ngo keretse ufite iyo ntego. Mu kugaragaza intmbwe bamaze gutera Nyirabandora yagize at: " Abafite ubumuga turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watumye tujya ku mugaragaro ubu tukaba duhagarariwe mu nzego zose" Ngo bahabwa inkunga ibashoboza kwibumbira mu matsinda abateza imbere. Ngo ari mu kiciro cya mbere ariko arakora ibishoboka ngo abe yakivamo.

Nk'uko byavuzwe n'umuyobozi wa NCPD  mu karere ka Ngororero Bwana Hakizimana Leonard abafite ubumuga  baragera kuri 7,229; muri bo ababonye icyiciro cy'ubumaga ni 4,738. Barahagarariwe mu nzego zose z' ubuyobozi kuva ku muduhudu kugeza ku rwego rw'Igihugu. Barashimira iburyo bitaweho: Bakorana n'ibigo by'imari, bagira uruhare mu mikino yose,....
 Bwana Hakiziyaremye yanavuze ku mbogamizi zikiboneka mu uburezi budaheza, kuvuza abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,  inyubako zidafite inzira n'ibikorwa remezo by'abafite ubumuga.
Basabye ubuvugizi ngo izi mbogamizi zose  ziveho.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yavuze ko abafite ingingo nzima bose bafite inshingano zo kwita ku badafite zose cyangwa se izidakora neza.
Yabijeje ubuvugizi kugirango imbogamizi zagaragajwe zizaveho.
 Abafatanyabikorwa nka  Save the Children,  Hope and homes for the Children,  Ineza Kabaya, NUDOR,... bashyikirije abafite ubumuga inkunga zitandukanye.
 Uyu munsi wasanze akarere ka Ngororero kari ku mwanya wa 6 mu turere 30 mu kwita ku bafite ubumuga.
 
Insanganyamatsiko y'umunsi yagiraga iti: " Duteze imbere serivisi z'ubuvuzi no guhangana n'ibyorezo ku bantu bafite ubumuga"

                                                         UMUNSI MU MAFOTO