Umurenge wa Ngororero: abahinzi bahanganye na nkongwa

Mu murenge wa Muhororo site ya Kazabe mu kagari ka Myiha umudgdu wa Myiha, ku bufatanye n'umushinga Hinga Weze n'akarere ka Ngororero habaye igikorwa cy'ubukangurambaga bwo kurwanya nkongwa  idasanzwe iki gikorwa cyitabiriwe n'abahinzi bo kuri site ya Kazabe, abajyanama b'ubuhinzi, abafashamyumvire, SEDOs, agronome w'umurenge, abacuruzi b'inyongeramusaruro, abakozi ba Hinga Weze bayowe na Uwase Fabiola Ndagijimana (Provincial manger wa Hinga Weze), umuyobozi wa RAB station ya Gishwati Dr Habumuremyi ari kumwe n'abakozi ba RAB Uwimana Jean Bosco na Ndicunguye Aimable na Bwana Ntazinda Rongin umuyobozi w'Ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere mu karere ka Ngororero

Hhatanzwe ikiganiro ku bijyanye na nkongwa idasabzwe n'uburyo bwo kuyirwanya; uburyo bwo gukoresha inyongeramusaruro hagamijwe kongera umusaruro. Nyuma y'kiganiro abitabiriye bateye umuti urwanya nkongwa ari nako batoragura nkongwa yagaragaraga mu bigori.  Igikorwa cyayobowe na Bwana Nzabakurikiza Alphonse umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhororo.

Site ya Kazabe ifite ubuso bungana na hegitari 26 ikaba imwe mu zifite ubuso bugari mu Karere ka Ngororero.