Ngororero: Abaturage bakomeje guhamagarirwa kuranga ahaba hakiri imibiri y'abazize jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo twibuke ku nshuro ya 27 jenoside yakorerewe abatutsi mu Rwanda abagize ihuriro  ry'Ubumwe n'Ubwiyunge ry'Akarere ka Ngororero  bakoze inama mu buryo bw'ikoranabuhanga(webex meeting).
Yafunguwe na Komiseri muri NURC Bwana MUHIRE Louis Antoine akaba n'imboni y'Akarere mu bikorwa by'ubumwe n'Ubwiyunge. Yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid.
Iri huriro ni urubuga ruhuza ababaye abayobozi kuva 19/7/1994 (mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi, intara  ibyahoze ari perefegitura nakomini, uturere n'abayobozi bari mu nshingano muri iki gihe)
Baganira ku biteza imbere ubumwe n'Ubwiyunge bagafata n'ingamba mu gukemura ibibazo byagaragajwe bikibangamiye  ubumwe n'ubwiyunge.

 Ingingo zaganiweho:
1.Ishyirwamubikorwa rw'imyanzuro y'inama y'ihuriro yaherukaga kuba mbere ya Covid-19 yo ku wa 31/5/2019
2.Ishyirwamubikorwa ry'imwanzuro y'inama ngarukagihembwe y'UU yo ku wa 27/11/2020
3.Ishyirwamubikorwa ry'imihigo y'UU 2020&2021.
4.Ikiganiro:imiterere n'imikorere y'Ihuriro ry'UU ryo ku mudugudu n'umusaruro ritegerejweho cyatanzwe na Bwana RENZAHO Giovanis (Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'ubwiyunge mu Ntara y'Iburengerazuba)
5.Kungurana ibitekerezo no gufata ingamba.
 Ingingo ya mbere :imyanzuro 5/5 yashyizwe mu bikorwa.
 Ingingo ya kabiri: Imyanzuro 4/5 yashyizwe mu bikorwa.
3.Kwesa imihigo ku bikorwa by'UU bigeze kuri 90%.
 

Imyanzuro yafashwe:
1.Kurangiza imanza  z'imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, bishobotse mu buryo bw'ubwumvikane
2.Guha imbaraga ikiganiro cya NDI UMUNYARWANDA  kigatangwa byimbitse kandi umusaruro ukagaragarira mu kubohora imitima ikibabaye muri ''gahunda ya mvura nkuvure, komorana ibikomere"
3.Kwita ku rubyiruko cyane rukomoka mu miryango y'abakoze Jenoside n'iy'abarokotse jenoside bahuriye mu ''Urunana rw'urungano''.
4.Guha imbaraga ihuriro ryo ku mudugudu rikagira imbaraga zo kurangiza ikibazo cy'imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
5.Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara cyane mu gihe cyo kwibuka, ibyiciro byinshi bigahabwa ibiganiro byubaka ubumwe n'ubwiyunge.
6.Gushaka uburyo hajya hashimirwa umudugudu wagaragaje ubudashyikirwa mu bikorwa by'UU nk'uko bikorwa mu mirenge nawo ukajya ushimirwa mu gihe cyo kwesa imihigo.
7.Gukomeza kwegera imiryango ifite ababo bafunze, abakiri hanze y'Igihugu, abahungutse n'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi hagakorwa amashyirahamwe baganiriramo ibyubaka Igihugu no kurushaho kwishakamo ibisubizo ku bibahuza bibateza imbere.