Ngororero: Guverineri Habitegeko yavuze ko umuyobozi nyawe ari ushobora guhangana n'ibibazo akabibonera ibisubizo

Yabivugiye mu ruzinduko rw'akazi yagiriye mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 31/03/2021 ubwo yaganiraga n'abakozi ku mihigo y'Akarere. Yabnje kugirana inama n'abagize inama y'umutekano itaguye agezwaho amahirwe akarere ka Ngororero gafite mw'iterambere hamwe n'ibibazo bikenewe ubuvugizi.

Guverineri Habitegeko yatangije n'igikorw cyo guha telefoni zigezweho (smartphones) abagore 113 bayoboye amakoperative y'abahinzi borozi muri gahunda ya #ConnectRwanda,
  Aba bagore batoranyijwe hashingiwe ku ruhare bagira mu gukangurira abahinzi borozi kwifashisha uburyo bugezweho bwo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi
 Guverineri Habitegeko yababwiye ko izi telefoni bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika zizaborohereza kubona amakuru yerekeye ubuhinzi n'ubworozi no kuyageza ku bahinzi borozi bagenzi babo.
Aba bazihawe bashimiye umukuru w'Igihugu Paul kagame udahwema kuzirikana iterambere ry'abaturage by'umwihariko abagore.
Guverineri Habitegeko yashoje uruzinduko rwe aganira n'abakozi b'Akarere ku mihigo ya 2020/2021.
Yasabye ko imihigo ikiri hasi nayo yakweswa ku gihe hatagombye gutekegereza iminsi ya nyuma y'umwaka. Yatanze impanuro zihagije zizafasha kwesa imihigo; asaba buri wese kurangiza neza inshingano ze, kumenya guhangana n'ibibazo akabibonera ibisubizo.