Ngororero: Imirenge irasabwa kwirinda ko abavuye mu buzererezi babusubiramo

Kuri uyu wa 25/03/2021  Umuyobozi Mukuru  w'agateganyo w'Ikigo cy'Igihugu  gishinzwe Igororamuco, ACP Rtd Gilbert GUMIRA yagize  uruzinduko rw'Akazi  mu Karere ka  Ngororero. Hari mu rwego rwo gusura no kugenzura aho ibikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe abana bavuye mu buzererezi bigeze.

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NDAYAMBAJE Godefroid  wakiriye abashyitsi  ari hamwe na Madame MUKUNDUHIRWE  Benjamine  Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho Myiza y'Abaturage, n'inzego z'umutekano yagarutse ku bikomeje gukorwa mu kurwanya ko abavuye mu buzererezi babusubiramo aho imirenge yasabwe kurushaho gukurikirana impamvu zituma urubyiruko ruva mu rugo ndetse n'uko zakurwaho kugira ngo ababa bakuwe mu buzererezi boye kubusubiramo.

Abari batumiwe: komite Ngenzuramyitwarire ya Transit Center, Inzego z'umutekano, Abayobozi ba za sacco zatanze inguzanyo ku rubyiruko rwavuye Iwawa, BDF ndetse n'Urwo rubyiruko rwakoze imishinga igahabwa inguzanyo )

Muri iyi nama hafashwe imyanzuro yo gukomeza gushyira ingufu mu bikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye i Wawa n' abana bahujwe n'imiryango kandi bagasubizwa mu ishuri;
ndetse no gukomeza ibikorwa byo kunoza imikorere ya Komite zishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu bigo ngororamuco   no kwita  ku bikorwa byo gukumira ubuzererezi.