Umurenge wa Nyange : koperative y'urubyiruko yahawe ibikoreresho by'imyuga itandukanye bifite agaciro kagera kuri 100,000,000

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/03/2021, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick n'ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine bari hamwe n'uhagarariye World Vision/ Tunga Cluster Mr Gahima Jimmy, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyange  n'umukozi w'Akarere ushinzwe Amakoperative  basuye umurenge wa Nyange. Basuye YESS (Youth Empowerment and Support Services) CENTER ikoreramo Koperative y'urubyiruko. Iyi koperative yahawe ibikoresho by'ubwubatsi, ububaji, gusudira n'amashanyarazi ibihabwa na World Vision/ Tunga cluster. Ibi bikoresho  bifite agaciro karenga miliyoni ijana (100,000,000). Abayobozi bashimye ibikorwa bya World Vision by'umwihariko inkunga itera urubyiruko rwa Nyange. Basabye abanyamuryango  ba koperative gucunga neza umutungo bahawe cyane ko ari umutungo w'Akarere ushobora kubegurirwa bibaye ngombwa.

Iradukunda Modeste ukuriye urubyiruko mu muerenge wa Muhororo yasabye bagenzi be bo mu murenge wa Nyange gufata neza inkunga bahawe ndetse ngo binabaye ngombwa bakazitura bagenzi babo bo mu yindi mirenge.

Iyi Koperative igizwe n'abanyamuryango 73 barimo ab'igitisina gore 31 n'ab'igitsina gabo 42.

                       UKO IGIKORWA CYARI CYIFASHE MU MAFOTO